Templates by BIGtheme NET

Ibyishimo ni byose kuri Cristiano Ronaldo nyuma yo kwibaruka umwana we wa kane

Kuri iki cyumweru umukinnyi Cristiano Ronaldo yatangaje ko umukunzi we Georgina Rodriguez yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa, uyu mwana akaba aje ari umwana wa kane uyu musore amaze kunguka.

Ibi Cristiano yabitangaje anyuze kuri twitter aho yashyize ahagaragara ifoto ye ari kumwe n’umukunzi we ateruye umwana ndetse n’imfura ye Cristiano Jr.

Nyuma y’iyi foto Cristiano yagize ati”Alana Marta yamaze kuvuka,Geo na Alana bose bameze neza ubu twese twasazwe n’ibyishimo.”

Uyu mwana wavutse ni umwana wa kane wa Cristiano Ronaldo ndetse akaba ari nawe mwana wa mbere Cristiano abyaye ku mubyeyi uzwi dore ko abandi batatu barimo na Cristiano Junior bose bavutse ku babyeyi batigeze bamenyekana.

Cristiano Ronaldo yatangaje inkuru y’ibyishimo ku bakunzi be no ku muryango we nyuma y’igihe gito umunyamakuru witwa Natasha ahishuye ko yigeze kugirana umubano wihariye na Cristiano waje gutuma Cristiano aca inyuma umukunzi we.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

7,240 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful