Templates by BIGtheme NET

Dore uburyo wamenya ko umukobwa muhuye bwa mbere yakwishimiye ndetse yakwemerera n’urukundo ubishatse

Ushobora kuba uri umusore, ukabona umukobwa ukumva uramwishimiye ku buryo akwemereye, mwatangirana urugendo rw’urukundo. Aha, niba uri umusore ushobora gusaba uwo mukobwa ko muganira ugamije kureba uko akwakira kugira ngo ugire icyizere cy’uko yazakwemera urukundo igihe urumusabye.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet dating360.info, ngo hari ibimenyetso bitandukanye bishobora kukwereka ko na we yakwishimiye ndetse ukaba wanakomeza utera intambwe umusaba urukundo nta mpungenge z’uko yaguhakanira, kuko ibyo bimenyetso bikwereka uko agutekereza n’uko yagufashe. Ibyo bimenyetso bikaba ari ibi bikurikira:

1. Kumwenyura gahoro akanyuzaho akakwitegereza

Igihe uri kumwe n’umukobwa muri kuganira ukabona aranyuzamo akakwitegereza, hanyuma akanakumwenyurira, ngo ni kimwe mubimenyetso wareberaho ko uwo mwari yakwishimiye rwose.

2. Kurya iminwa

Niba umubajije ikintu runaka wumva ko kinoroshye ariko ukumva atangiye kurya iminwa, ashakisha uko akigusobanurira, ngo ni uko aba ashaka uko yakigusobanurira neza nta gukocama ashyizemo kugira ngo utamugaya cyangwa se ugasuzugura ibitekerezo bye, bikamutera guhuzagurika akavuga arya iminwa. Rero ibi bikwereka ko yaguhaye agaciro.

3. Guhindura ijwi

Kenshi ngo iyo umukobwa yishimiye umusore bari kumwe ijwi rirahinduka, rikoroha kandi rikagabanuka, kandi bikaba atabyiteze kubera uko akwiyumvamo.

4. Kukwiyegereza

Usanga iyo mwicaye, aba ashaka kukwegera ariko ntabikubwire gusa akajya agenda akwiyegereza gahoro gahoro, byerekana ko yifuza kukwiyuvamo.

5. Kwikora mu misatsi

Iyo umukobwa murimo kuganira akwishimiye kandi mukaba mutaramenyerana, usanga atangira kwikora mu misatsi cyangwa se hari n’utangira gukora mu mutwe wawe, aha rwose ngo aba yakwishimiye, kikaba ari kimwe mu bishobora kukwereka ko waba umukobwa w’inzozi ze.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

44,230 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful