Templates by BIGtheme NET

Breakng News: Areruya Joseph yegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2017: Reba uko byagenze kuva kigali berekeza Huye>>>>

Areruya Joseph bita Kimasa, uyu akaba Umunyarwanda ukinira Dimension Data for Qhubeka ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2017, aho bahagurutse i Kigali berekeza i Huye.

Uko batanu ba mbere bakurikiranye:

  1. ARERUYA Joseph (DDC);
  2. MAIN Kent (DDC);
  3. MEBRAHTOM Natnael (ERI);
  4. EYOB Metkel (DDC);
  5. DEBRETSION Aron (ERI)

Inzira y’ibirometero 120 na metero 300 ni yo igiye gukinwa n’abakinnyi 73 baturutse ku migabane itandukanye igize isi dutuye.

Biteganyijwe ko ku i saa yine zuzuye ari bwo abakinnyi bari bube bahagurutse imbere ya Gare ya Kacyiru berekeza mu majyepfo aho nta gihindutse uwa mbere yaba ahageze saa 13:10’. Iyi nzira irimo utuzamuko tune turi buze gutangirwaho amanota yo kuzamuka ubwo abasiganwa bari bube bageze i Huye.

Kugeza ubu Nsengimana Jean Bosco ni we uza ku isonga nyuma yo kwegukana Prologue ku munsi w’ejo, aho ari buze kuba yambaye umwenda w’umuhondo. Ndayisenga Valens ari buze kugenda yambaye umwenda w’uwarushije abandi kuzamuka, mu gihe De Bod Stefan aza kuba yambaye umwenda wa Rwanda Tea w’uwahatanye kurusha abandi.

Bintunimana Emille ni we wari wegukanye agace nk'aka mu mwaka wa 2015 ubwo yakiniraga Team Rwanda MuhaburaBintunimana Emille ni we wari wegukanye agace nk’aka mu mwaka wa 2015 ubwo yakiniraga Team Rwanda Muhabura

Iyi nzira, yaherukaga kunyurwamo muri Tour du Rwanda ya 2015 aho Bintunimana Emille ari we wari waje ku isonga akurikiwe na Ruhumuriza Abraham ku mwanya wa gatatu. Aba bombi ntabwo bitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka, gusa Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Okubemarian Tesfom, Gasore Hategeka na Debretsion Aron bari baje mu 10 ba mbere kandi n’uyu munsi bariteguye.

Twabibutsa kandi ko iyi nzira yari yakinwe muri Rwanda Cycling Cup ikaza kwegukanwa na Ndayisenga Jean Bosco, ubwo hibukwaga Nyakwigendera Byemayire Lambert wahoze ari vice perezida wa FERWACY witabye Imana nyuma ya Tour du Rwanda iheruka.

Kurikira uko isiganwa rigenda

Ikipe y'igihugu y'ibirwa bya Maurice yarigaragaje ku munsi w'ejoIkipe y’igihugu y’ibirwa bya Maurice yarigaragaje ku munsi w’ejo
Ikipe yaturutse muri Slovaquie na yo abanyarwanda barayiteze kuri uyu munsiIkipe yaturutse muri Slovaquie na yo abanyarwanda barayiteze kuri uyu munsi
Abasore b'abanyarwanda bari TayariAbasore b’abanyarwanda bari Tayari

Abaterankunga bose bariteguye(Reba ku mitaka)Abaterankunga bose bariteguye(Reba ku mitaka)

Ku isaha ya 10:00 ni bwo abakinnyi bahagurutse muri Gare ya Kacyiru. Gusa aha biri busabe gutegereza kugera ku Giti cy’Inyoni kugira ngo abakinnyi batangire kubarirwa ibirometero.

Abasiganwa barenze Giti cy’inyoni aho abakinnyi batatu bahise basohoka mu gikundi bayobowe n’umusore muto Rugamba ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs.

Nyabugogo haba hari abakunzi benshi b'amagareNyabugogo haba hari abakunzi benshi b’amagare
Nyabugogo na ho Umufana yari yabukereyeNyabugogo na ho Umufana yari yabukereye

Ubu abakinnyi bane ni bo bari imbere abanyarwanda batatu Rugamba, Hakiruwizeye Samuel, NIzeyimana Alexis n’umunya Ethiopie Ebrahim.

Aba bakinnyi bakaba basize igikundi amasegonda 30 bazamuka ku Ruyenzi.

Akazamuko ka mbere muri tune turi buze gutangirwaho amanota

  1. Rugamba Janvier Les Amis Sportifs
  2. Ebrahim Redwan Ethiopie
  3. Nizeyimana Alexis Les Amis Sportifs

Aba bakinnyi batatu bakaba basize igikundi ho amasegonda 59’. Bishenyi ni ho abakinnyi bageze.

Akazamuko ka kabiri

  1. Ebrahim Redwan Ethiopie
  2. Rugamba Janvier Les Amis Sportifs

Kamonyi- Hakiruwizeye Samuel ari imbere ubu yasize igikundi 2min 30″
 Umuvuduko abakinnyi bari gukoresha ni km 33/h
 Hakiruwizeye aracyari imbere y’igikundi kimukurikiye (Peloton) ho 2m09s
 Hasigaye ibirometero bibiri (2km) ngo bagere ku kazamuko ka gatatu muri tune dutangirwaho amanota y’uzamuka cyane kurusha abandi (KOM3) gaherereye ku birometero 81.9 ujya ku murongo basorezaho i Huye;

Akazamuko ka gatatu:

  1. Samuel Hakiruwizeye
  2. Ephrem Tuyishimire
  3. Sebastien Fournet Fayard
  • Abakinnyi babiri bari imbere Samuel na Ephrem basize abandi 1’44’’. Byimana

Jean Claude Herault ni we Directeur wa Tour du RwandaJean Claude Herault ni we Directeur wa Tour du Rwanda
Bazamuka Samuel yakomeje kuza imbereBazamuka Samuel yakomeje kuza imbere
IrebereIrebere
Abacuruzi n'abakiliya babo bahuriye ku mabaraza ngo bihere ijisho Tour du RwandaAbacuruzi n’abakiliya babo bahuriye ku mabaraza ngo bihere ijisho Tour du Rwanda
Hakiruwizeye Samuel akomeje kuyobora isiganwa, aha yazamukaga mu mihanda ya za KamonyiHakiruwizeye Samuel akomeje kuyobora isiganwa, aha yazamukaga mu mihanda ya za Kamonyi
Abakunzi b'uyu mukino ni benshi mu majyepfoAbakunzi b’uyu mukino ni benshi mu majyepfo
Mu Mujyi wa Muhanga, ni mu Murenge wa Nyamabuye, abafana ni gutya bari bamezeMu Mujyi wa Muhanga, ni mu Murenge wa Nyamabuye, abafana ni gutya bari bameze
Kabgayi wenda kugera imbere ya Bazilika cyangwa ku Iseminari yitiriwe Mutagatifu LeonKabgayi wenda kugera imbere ya Bazilika cyangwa ku Iseminari yitiriwe Mutagatifu Leon

 Hagati ya Samuel Hakiruwizeye n’igikundi kimukurikiye (peloton) hasigayemo 1m18s

12:10pm: Isiganwa rigeze mu Ruhango, aho basigaje 55.5Km ngo bagere ku murongo basorezaho i Huye

 Cameron Mcphaden na Edward Greene ba Team LowestRates.ca yo muri Canada basatiriye Samuel Hakiruwizeye ukiyoboye isiganwa

 Hasigaye ibirometero 40 ngo bagere ku murongo basorezaho i Huye, Samuel Hakiruwizeye aracyayoboye, akurikiwe n’abakinnyi babiri ba Team LowestRates.ca, agasiga igikundi gikurikiyeho umunota n’amasegonda 16

 Butantsinda-Nyanza: Intera isigaye hagati ya Hakiruwizeye Samuel n’igikundi kimukurikiye ni amasegonda 53
 Hasigayemo amasegonda 40

12:50pm- Nyanza: Hasigayemo amasegonda 36 hagati ya Samuel Hakiruwizeye n’igikundi kimukurikiye (Peloton)
 Hasigayemo amasegonda 19
 Hasigayemo amasegonda 9

Ikigaragara ni uko iyi Etape iza gusorezwa muri Sprint (kuvuduka batanguranwa ku murongo), kuko abakomeye muri byo barimo kugenda bacungana ku jisho kandi begeranye cyane

– Rusatira: Cameron Mcphaden na Edward Greene ba Team LowestRates.ca bari imbere y’abandi (Peloton) ho amasegonda 34

– Kinkanga: Areruya Joseph aracomotse arasatira, amaze gushyiramo amasegonda 24

Tubibutse ko Etape nk’iyi iheruka ari Areruya Joseph wayegukanye asize bagenzi be barimo Biziyaremye Joseph muri Sprint

– Kiruhura: Basigaje ibirometero 20 bakagera ku murongo basorezaho i Huye, Areruya Joseph wa Dimension Data for Qhubeka aracyari imbere ya Peloton ho amasegonda 41

- Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda umwaka ushize, yarimo agerageza kwegera ab’imbere ariko igare rye rigize ikibazo barimo kuzamuka i Rubona

– Rubona: Areruya Joseph aracyayoboye, abari imbere ho amasegonda 1’8″

 Areruya aracyayoboye, imbere y’abandi ho umunota n’amasegonda atanu, aramutse asoje atya akaba yahita yambura umwambaro w’umuhondo Nsengimana Jean Bosco waraye ayambaye nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere muri Prologue

– Save: Areruya Joseph amaze gushyiramo intera y’umunota n’amasegonda 55

 Hasigaye ibirometero 3, Areruya aracyayoboye, yabasizeho 2m06s

Goooooooaaall Areruya Joseph ni we wegukanye agace (Etape) ka mbere ka Tour du Rwanda 2017

 

Posted by Chaba ally kuri RwandaPaparazzi.rw

18,970 total views, 10 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful