Templates by BIGtheme NET

Breaking News: Hategekimana Bonaventure (Gangi) yitabye Imana azize uburwayi: INKURU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Hategekimana Bonaventure (Gangi) wari umaze igihe arwaye yaje gushiramo umwuka mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu azize uburwayi.

Hategekimana Bnaventure wamenyekanye nka Gangi yari amaze igihe arwaye bikomeye indwara itaramenyekana. Amakuru agera mu itangazamakuru ahamya ko Gangi yitabye Imana akiri kwa muganga dore ko mu minsi yashize yaje gusubira kwa muganga nyuma yo kugaragaza ko yorohewe icyakora indwara ntimuhe agahenge kanini.

gangi

Hategekimana Bonaventure Gangi

Amakuru dukesha abakurikiraniraga hafi amakuru y’uyu mukinnyi wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu igihe kinini ni uko yatabarukiye i Huye mu bitaro bya Kabutare dore ko kuva yavanwa mu bitaro bya Rubavu ariho yahise ajya kurwarira kugeza ashizemo umwuka.

Imana imuhe iruhuko ridashira…

Emery@Rwandapaparazzi.rw

7,240 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful