Templates by BIGtheme NET

Bishop Rugagi yahanuriye umukobwa wanze umupfumu akamutongera ko atazarongorwa-AMAFOTO

Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) yahanuriye umukobwa wamubwiye ko yigeze gukundana n’umupfumu atabizi nyuma aho abimenyeye amwanze umupfumu asigarana ifoto ye none ngo yirirwa ayikoreraho

Uyu muvugabutumwa ukomeje kugenda akora ibitangaza abinyujije mu mabanga y’Imana (Ubuhanuzi), kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017, nk’uko asanzwe abikora mu gihe aba ayoboye amateraniro, yafashe umwanya uhagije wo guhanurira abakirisitu ababwira bimwe mu byo banyuzemo mu bihe byatambutse ndetse akanababwira umugambi Imana ibafiteho mu bihe biri imbere.

Nk’uko byatangajwe n’Urubuga rw’iri torero, Bishop Rugagi yahanuriye bamwe mu bakirisiti be aza kugera ku mukobwa amubwira uburyo yigeze gukundana n’umupfumu mu buryo atazi ariko nyuma yaza kubimenya agahita amwanga, ariko kuko umupfumu yari afite ifoto y’uyu mukobwa ngo yayishyize imbere ye yirirwa yirahira ayitongera kugira ngo ntazabone umugabo umubenguka ngo abe yarongorwa.

Bishop Rugagi akimara kumva agahinda k’uyu mukobwa yahise amubwira ko agomba kumusengera akamubohora maze ibyo yavuzweho kwa satani byose akabitesha agaciro.

Ati “Hatungimana niyo mpamvu ugomba kuyitunga ugatandukana n’ibibi byose. Ibyo bakuvuzeho kwa satani ndabivugurije mu izina rya Yesu. Ariko nawe ugomba kurinda agakiza kawe.”

Uyu mukobwa kandi yakomeje abwira Bishop Rugagi ko kuva yatandukana n’uyu mupfumu atongeye kugira urukundo ruhamye dore ko ngo yagiye akundana n’abasore benshi byagera nyuma bigapfa. Yavuze ko hari n’uwo ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma agiye no kuzana inkwano ariko umukobwa agategereza umusore akamubura.

Uyu mukobwa yabwiwe na Bishop ko ubukwe bwe bugiye gutaha mu bihe bya vuba ariko nawe asabwa kurinda agakiza ke

Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe

Emery@Rwandapaparazzi.rw/ Kigali

53,530 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful