Templates by BIGtheme NET

Bishop Rugagi aho gushyingira Bahati na Sandra ahubwo we na mukuru wa Sandra bagize uruhare rwokwica ubukwe bwabo! Mukiganiro yatanze>>

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) wamenyekanye cyane mu gukora ibitangaza bihambaye mu masengesho abera mu itorero rye, yikomye bikomeye umuhanzi Bahati wahoze mu itsinda Just Family wamushinje ko yamwambuye amadorali 300.

Ibi Bishop Rugagi yabigarutseho kuri uyuu wa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017 ubwo yagiranaga ikiganiro kirambuye n’abanyamakuru, ku bijyanye n’umushinga we wa Televiziyo yiswe TV 7 yashinzwe ku bufatanye n’itorero rye.

Mu minsi ishize nibwo hakwirakwiye inkuru yatangajwe na Bahati ivuga ko hari umuntu wari umufitiye amadorali 300 y’Amerika,mu kuyamwishyura ayaha Bishop Rugagi ngo azayamushyikirize, ariko ngo kugeza uyu munsi ntabwo arahabwa ayo mafaranga ye nyamara ngo hashize imyaka itari mike. Bahati akaba ashinja Bishop Rugagi kumwambura nkana kuko atabuze ayo mafaranga angana n’amadorali atagera no ku bihumbi Magana atatu.

Bishop Rugagi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yasobanuye byinshi kuri iki kibazo agaragaza ko icyabayeho ari ukutumvikana kwabaye hagati y’itorero na Bahati wari usigaye arisengeramo nyuma y’uko bari bamaze gutahura ingeso ze zitari nziza bakamuhagarika.

Yagize ati “ Namenye ko hari ukuntu Bahati na fiance we babayeho mu buzima butari ubwa gikirisiutu, umukobwa ajya agenda bakararana bakamarana iminsi. Narabahamagaye ndababwira nti izo ngeso ntabwo ari iza gikirisitu. Yewe na mukuru w’uwo mukobwa yaraje ansaba ko mu muryango wabo badashaka Bahati nk’umukwe wabo. Nyuma naje kubahagarika ndetse n’ubukwe bwabo turabuhagarika.”

Rugagi yakomeje avuga ko ibyo Bahati yakoze ari ugushaka gupfukirana igisebo yari yagize ubwo hatahurwaga ingeso ze maze agahagarikwa mu itorero ndetse n’ubukwe bwe bugahagarikwa cyane ko ngo izo ngeso mbi ze zatahuwe ari hafi yo gusezerana n’umu fiancé we imbere y’Imana.

Yagize ati “ Hari igihe umuntu ashaka kwitwikira icyaha kugira ngo hanze abantu batamumenya, akagenda avuga ngo impamvu navuye muri Reedemed church burya ni uko Banyambuye n’ibindi kugira ngo akomeze asigasire isura ye. Intera iri hagati yanjye na Bahati ntiyanyemerera kuba namwambura n’ubwo nta n’undi nabikora.”

Bishop Rugagi yavuze ukuntu yatangajwe no kumva ko Bahati yamushinje ubwambuzi kandi yaramufashije cyane kugeza n’ubwo yamuguriraga imyenda ndetse ngo yanamufashije bikomeye kubona amafaranga y’ubukwe.

Yagize ati “Bahati yansabye ubufasha bwo gukora Launch y’indirimbo ze kugira ngo abone amafarango yo gukora ubukwe, mugira inama, mugurira imyenda, mukorera byose kuko yari yarambwiye ko umuryango wamuvuyeho. Muri Launch naramwitangishirije yewe ninjye wabanje nkora mu mufuka nshyira ibihumbi 270 cash mu giseke nshishikariza n’abandi kwikoramo kugira ngo bamufashe.”

Rugagi yavuze ko hagati ye na Bahati harimo intera nini cyane ku buryo atakiyandavuza amuriganya udufaranga twe cyane ko ngo mu mibereho ye amafaranga atari mu bintu byamugusha cyangwa ngo bimuteranye na rubanda.

Ati “ Bahati!! Hari abavuze ngo ni amadorali 200 abandi ngo ni 300, ubu se koko amadorali 200 yamarira iki? Byibura iyo akivuga amadorali ibihumbi mirongo itatu agaragaza ko namutwaye akayabo. Bahati, Bahati maskini wafasha akavuga ngo namuriye amadorali Magana abiri? Amadorali 200!! Ibi nibyo byerekana umuntu ufite imyumvire iri hasi cyane.”

Bishop Rugagi mu kiganiro n’abanyamakuru

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw/

21,060 total views, 30 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful