Templates by BIGtheme NET

Bidasubirwaho, Anne Kansiime yatandukanye n’umugabo we

Anne Kansiime, wamamaye mu gusetsa (Comedy) mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko igihugu cya Uganda akomokamo yatangaje byeruye ko yatandukanye na Ojok Gerald bari bamaze imyaka igera kuri 5 basezeranye kubana akaramata

Inkuru z’itandukana ry’aba bomi zakunze kuvugwa mu ntangiro z’uyu mwaka aho byavugwaga ko uyu mugore w’umunyarwenya ashobora kuba atabyara ari nayo ntandaro y’amakimbirane yarangwaga mu rugo rwabo gusa bombi bakabitera utwatsi bahamya ko urukundo rwabo rudashingiye ku kubyara.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Facebook rukurikirwa n’imbaga y’abasaga milliyoni ebyiri, Anne Kansiime yagize ati “OJ nange ntabwo tukiri kumwe kugeza ubu, impamvu z’ibyatumye dutandukana si izo kumenywa n’undi muntu uretse twebwe twembi”

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko mu minsi ishize Kansiime ubwo yatangiraga kugirana amakimbirane n’uyu Ojok Gerald usanzwe ari umukozi muri kaminuza ya Kyambogo muri Uganda, uyu munyarwenya yaba yarahise atangira mkwisunga umuhanzi uzwi ku izina rya Sky Dan awe akaba ari Umugande ari nawe uri kuvugwaho kuba ari kumwe na Anne Kansiime. 

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

18,520 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful