Templates by BIGtheme NET

Amashirakinyoma ku bukwe bwa Oprah na Dogo Janja – AMAFOTO

Mu cyumweru gishize nibwo hakwirakwiye amakuru yavugaga ko umukinnyi wa filime Irene Uwoya uzwi nka Oprah yaba agiye gukora ubukwe. Ubu bukwe kwakomeje kutavugwaho rumwe uko bukeye n’uko bwije Oprah na Dogo Janja rimwe na rimwe bakumvikana nabo babihakana.

Nyuma nibwo ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzaniya byagiye bivuga ko Oprah n’umuhanzi Janja bakoze ubukwe mu ibanga ariko hakabura gihamya. Hari n’abavugaga ko Oprah na Janja baba barashatse gushyushya imitwe abantu nta bukwe bafite, yewe hari n’abavugaga ko wasanga ari filimi nshya barimo gukina.

Nyamara ariko ubukwe bwa Oprah na Janja bwarabaye kuko ibi byaje gushimangirwa n’amafoto ndetse na videwo zigaragaraza uko ubukwe bwa Oprah na Janja bwagenze zashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Ghafla.

Twabibutsa ko Oprah ari umwe mu bakinnyi bafilime bakomeye mu gihugu cya Tanzaniya yashyingiranywe na Dogo Janja uyu nawe akaba ari umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya.

Amafoto y’uko ubukwe bwa Oprah n’umukunzi we Dogo Janja bwagenze:





Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

13,380 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful