Templates by BIGtheme NET

Abayobozi 64 basabwe kurandura imiyoborere mibi mu mikino mu Rwanda

Abayobozi b’imikino itandukanye yo mu Rwanda bagera kuri 64 bahawe amahugurwa ku miyoborere ya siporo, basabwe kurandura ibibazo bikigaragaramo by’ubwumvikane buke, amacakubiri no guhimana, bagasenyera umugozi umwe.

Aya mahugurwa yateguwe na Komite Olempike ku bufatanye na ‘Solidarité Olympique’ yitabiriwe n’abayobozi 64 b’imikino bahuguwe mu byiciro bitatu harimo abo mu mikino yo mu mashuri, abahagarariye amashyirahamwe y’imikino n’icyiciro cy’abagore babarizwa mu buyobozi bwa siporo.

Buri cyiciro cyagiye gihugurwa iminsi itatu ku miyoborere myiza ya siporo yayigeza ku iterambere.

Amahugurwa yatanzwe n’Umurundi, Harerimana Tharcisse afatanyije na Habyarimana Florent usanzwe ari umukozi wa Minisiteri ya Siporo.

Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike, Bizimana Dominique, yasabye abayobozi bayitabiriye gukoresha ubumenyi bungutse mu guhindura isura y’ubuyobozi bw’imikino ikaba nziza, bugakora bugamije iterambere rusange hirindwa amakimbirane no kwigira ba ntibindeba bikunze kugaragaramo.

Yagize ati “Aya mahugurwa agamije gukemura cya kibazo dufite muri siporo yo mu Rwanda kijyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere cyo kuvuga ngo siporo ziyoborwa n’abantu batabizi batanabyize. Aha bize uko ibintu bitandukanye birimo kubahana, gukemura amakimbirane, amategeko ya siporo n’ibindi.”

Yanagarutse ku buke bw’abagore bitabira kujya mu buyobozi bwa siporo avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubatinyura ariyo mpamvu bashyizeho icyiciro kihariye cyabo muri aya mahugurwa.

Muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa ku mugaragaro no gushyikiriza abayitabiriye impamyabushobozi abayitabiriye n’abayobozi babanje gufata umunota wo kwibuka Rwigema Florent wari mu bayatangaga akaza kwitaba Imana tariki 6 Ugushyingo 2017.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

4,240 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful