Templates by BIGtheme NET

Abajura bibye banki y’u Buhinde banyuze mu kuzimu, umva uko babigenje

Abajura bo mu mujyi wa Mombai mu gihugu cy’u Buhinde bibye Banki y’u Buhinde bifashishije gucukura inzira yo mu kuzimu ireshya na metero 8, ibintu bakoze mu mezi ane maze bikarangira babashije kwiba banki ibintu byinshi kandi by’agaciro kanini.

Aba benengano ngo kugira ngo bagere ku mugambi wabo mubisha babanje gukodesha inzu yegeranye n’iyo banki bibye maze batangira kujya bacuruza ibikomoka ku buhinzi ari nako bacukura rwihishwa uwo mwobo banyuzemo bajya kwiba iriya banki.

Nk’uko tubikesha BBC ngo bariya bajura bibye ibintu byinshi kandi by’agaciro n’ubwo kugeza kuri ubu hatari hamenyekana neza agaciro fatizo k’ibyo abo bajura batwaye.

Igikomeje kubera abantu benshi amayobera ni ukuntu bariya bajura bacukuye uriya mwobo amezi arenga atatu nta muntu urabitahura kugeza ubwo bageze ku mugambi wabo mubisha.

Kuva kuri uyu wa Gatandatu ubwo bamaraga kwiba abo bajura na n’ubu ngo bahise baburirwa irengero ku buryo n’abayobozi batazi irengero ryabo.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

19,620 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful