Templates by BIGtheme NET

Uwahoze ari umugore wa Katauti Irene Uwoya(Oprah) yashakanye n’umugabo w’imyaka 23

Irene Uwoya wamenyekanye cyane nka Oprah mu mafilime yo muri Tanzania (Bongo Movies) yashakanye na Ndikumana Hamadi Katauti muri 2009 ariko bidateye kabiri hatangira kuvugwa ukutumvikana hagati yabo kugeza ubwo batandukanye. Kuri ubu Oprah yamaze gutangaza ko yashyingiranwe n’umugabo w’inzozi ze.

Irene

Irene

Irene

Irene Uwoya ngo yabonye ‘umugabo w’inzozi ze’

Uyu Dogo Janja amazina ye asanzwe ni Yousouf Enow Pierre naho Oprah ni Sheillah Pankras Uwoya, nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire. Uyu musore asanzwe ari umuhanzi muri Tanzania aho azwi mu ndirimbo nka ‘Ngarenaro’, basezeranye mu buryo busa nk’ubutaramenyekanye cyane, dore ko iby’ubu bukwe bigaragara kuri Instagram ya Irene Uwoya gusa, Dogo Janja nta bijyanye n’ubu bukwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ndikumana Hamadi Katauti na Irene Uwoya bagikundana

Basezeranye mu gihe Irene Uwoya afite imyaka 29 y’amavuko naho Dogo Janja akaba afite 23. Ubwo yari ku kiganiro kuri radiyo, Dogo Janja yatangaje ko yatangiye gukunda uyu mugore kuva kera ari umwana amubona nk’umukobwa w’inkumi mu mafilime none inzozi ze zibaye mpamo ahindutse umugore we. Irene Uwoya ashakanye n’uyu mugabo ukiri muto mu gihe yagiye avugwaho gukundana n’abagabo batandukanye nyuma yo gutandukana na Katauti bashakanye muri 2009 ubwo yari agifite imyaka 21 gusa.

Uyu mugore kandi asanzwe afite umwana w’umuhungu witwa Krish yabyaranye na Katauti.

Irene Uwoya asanganwe umwana w’umuhungu yabyaranye na Katauti

Uyu niwe Dogo Mjanja washakanye na Irene Uwoya

Dogo Mjanja na Irene Uwoya

Irene Uwoya ku munsi w’ubukwe bwe na Katauti

Emery@Rwandapaparazzi.rw

15,360 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful