Templates by BIGtheme NET

Umucunguzi wa Hip Hop Nyarwanda Aravutse Nyuma Yuko Abiyitaga Abami b’ Injyana Bayiteye Umugongo “REBA HANO”

Umuraperi Kamatari Thiery Ubusanzwe Uzwi ku izina rya akabyiniro Racine akaba ari umuhanzi uririmba mu injyana ya Hip Hop kurubu yahurije hamwe abahanzi bakora indirimbo ya Hiphop nyarwanda mu rwego rwo gukorera hamwe ndetse no kwagura iyi njyana ndetse ikarenga muri Afurika y’ iburasirazuba ikajyera kurundi rwego .

Nyuma yuko aherutse gushyira hanze indirimbo yise Agahugu ikaza kuvugisha Imbaga y’ abantu kubera kwibasira bamwe mubahanzi nyarwanda bakoraga Injyana ya Hip Hop Nyuma bakaza gucika integer muburyo bwatangaje benshi aho bamwe muri bo  batangiye kuyivanga nizindi njyana bidahuje inyikirizo nka,Afrobeat ,Gosper, Rnb ndetse nizindi kurubu yahagurukiye bamwe mubahanzi nyarwanda biyita abami ba hiphop kurubu bakaba barataye injyana mukangaratete ubu akaba aje nkumwami wavutse .

Racine umuraperi wahurije hamwe abaraperi

Mukiganiro Racine yagiranye na Rwandapaparazzi.rw Yadutangarije ko ubusanzwe Hiphop Cypher yitwa Imizi Rwandan cypher aho yakozwe na Racine ndetse yahuje abahanzi bakora Hip Hop 15 baturutse muduce dutandukanye tw’ u Rwanda ndetse iyi ndirimbo ikaza Gukorwa kubufatanye na  Capital Record studio ubusanzwe imaze kwamamara mugutunganyiriza abahanzi batandukanye indirimbo nziza kandi zikoranye ubuhanga  .

Bamwe mubaraperi bayumvikanamo

Ubusanzwe Cypher Ibera mumihanda aho Barapa, babyina amabreak, beat box, iyi yitwa Imizi ikaba isobanuye Racine biri mu Kinyarwanda, Kandi Cypher numuco WA hiphop ndashaka kuzengura impande zose zigihugu nkoresha imizi Cypher nshaka abaraperi bashya bashoboye kuburyo nkora umwimerere WA hiphop ikarenga imipaka.

Yakomeje yongeraho ko kandi Cypher ari kamwe mu duce tugize umuco wa Hip hop aho abakora hip hop  bihuriza hamwe bagakora indirimbo iryoheye amatwi kuko buri wese ashyiramo ubuhanga bwe kurubu Cypher  ikaba igiye kuba bwamberemu mu njyana ya Hip hop mu Rwanda utangijwe,indirimbo yambere yakozwe ikaba yitwa “Imizi Rwandan Cypher season1”yumvikanamo amajwi y’abaraperi 15.

KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO NSHYA:

ABAHANZI 15 NYARWANDA BAZARIRIMBA MURIYI NDIRIMBO:

2.Racine

3.Byone

4.Mark

5.Fizzy Baks

6.Kayogi

7.Big Mind

8.Kingohallah

9.Kida

10.Extra

11.Mr Hu

12.Wusu

13.Mirabyo

14.Ronny

15.Generous44

REBA HANO AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO AGAHUGU YASHMISHIJE BENSHI:

Posted By :Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

11,630 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful