Templates by BIGtheme NET

TOP 20 : Uburyo abakinnyi bakurikirana mu gutsinda ibitego byinshi muri Champions League

Irushanwa rikunzwe cyane ku mugabane w’Iburayi rya Champions League ni rimwe mu marushanwa aba ategerezanyijwe amatsiko menshi n’abakunzi b’umupira w’amaguru aho baba biteze kureba uburyo amakipe yabo bafana azitwara cyangwa abakinnyi bakunda uko bazatsindamo ibitego.

Hakozwe urutonde rw’uburyo abakinnyi barushanyijwe gutsinda ibitego byinshi muri Champions League kuva mu mwaka wa 1955 kugeza ubu.

Abakinnyi nka Raul wakiniye Real Madrid na Andriy Shevchenko nibo bigaragaje cyane mu myaka ya 1990 kugeza mu 2000.

Nyuma y’abo hadutse abandi basore babiri aribo Cristiano Ronaldo na Messi bakuraho uduhigo twinshi twashyizweho mu myaka yabanje.

Abakinnyi nka Ferenc Puskas na Francisco Gento wakinnye mu ikipe ya Real Madrid mu myaka ya 1950-1960 nabo bagaragara mu bakinnyi 20 b’ibihe byose batsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Gerd Muller nawe wakiniye Bayern Munich mu myaka yashize agaragara kuri uru rutonde ndetse niwe ugifite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mikino yakinnye, Afite ikigero cya 0.95% cyo gutsinda igitego muri buri mukino. Akurikirwa n’uwitwa Ferenc Puskas 0.85, Di Stefano ufite 0.84 % na Messi uza ku mwanya wa kane ufite 0.82 %.

Kugeza uyu munsi Cristiano Ronaldo niwe uyoboye urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa, Mu bagaragara kuri uru rutonde niwe wakinnye imikino myinshi muri iri rushanwa aho amaze gukina 143 atsindamo ibitego 110. 

Ronaldo niwe uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions League

Karim Benzema niwe mukinnyi ugikina ugerageza gusatira Cristiano Ronaldo na Messi mu bitego aho amaze gutsinda 51 mu gihe Messi we amaze gutsinda 97 mu mikino 118.

DORE URUTONDE RW’ABAKINNYI 20 BAMAZE GUTSINDA IBITEGO BYINSHI 

Abakinnyi twashyize mu ibara ry’umukara cyane baracyakina

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

15,290 total views, 40 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful