Templates by BIGtheme NET

Miss World 2017: Iradukunda Elsa na bagenzi be bakorewe ibirori by’ikaze “AMAFOTO”

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi bakorewe ibirori bikomeye mu kubaha ikaze no kubasogongeza ku byihariye mu muco gakondo w’u Bushinwa ari naho irushanwa ry’uyu mwaka riri kubera.

Ni ku nshuro ya 66 irushanwa ry’ubwiza rya Miss World ribaye, ubu ryitabiriwe n’abakobwa bagera ku 130 barimo n’Umunyarwandakazi Iradukunda Elsa wambitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Abakobwa batoranyijwe uyu mwaka bageze mu Bushinwa ahari kubera irushanwa rya Miss World kuwa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017. Ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje ko bahise bahabwa amabwiriza ngenderwaho ndetse batangira imyitozo bahereye ku mbyino gakondo buri wese mu muco we.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017, aba bakobwa batemberejwe ibice bitandukanye by’Intara ya Guangdong, by’umwihariko beretswe inzu y’imyidagaduro ya OCT East iri mu zisurwa cyane muri aka gace.

Iyi nzu yubatswe itwaye akayabo kangana na miliyari CNY 3.5, iri ku buso bungana na 9 km². yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2004 yuzura mu 2007 ari nabwo yatashywe.

Miss Iradukunda Elsa[uwa kabiri ibumoso] ubwo yasangiraga na bagenzi be mu birori by’ikaze muri Miss World

Nyuma yo gutambagizwa ibice binyuranye bw’iyi ntara ari narwo rugendo rwa mbere aba bakobwa bakoze kuva bagera mu Bushinwa, bakorewe ibirori by’imbyino gakondo zo mu Bushinwa mu muhango wabereye ahitwa Shenzhen Theatre.

Miss Iradukunda na bagenzi bacumbikiwe kuri Oasis O.City Hotel mu Mujyi wa Shenzhen. Nibava muri uyu mujyi bazahita bakomereza urugendo mu bindi bice by’u Bushinwa birimo Haikou na Sanya ari naho irushanwa rizasorezwa.

Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa ikazasorezwa mu birori nyamukuru bizabera ahitwa Sanya City Arena, ku wa 18 Ugushyingo 2017.

Elsa na bagenzi be basuye ibice bitandukanye by’Intara ya Guangdong

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

15,520 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful