Templates by BIGtheme NET

Minisitiri yahakanye ko mudasobwa ziva hanze zakongererwa imisoro hafashwa iziteranyirizwa mu Rwanda

Minisitiri w’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, yavuze ko ibyo kongera imisoro kuri mudasobwa zituruka hanze hagamijwe gushakira isoko izikorerwa mu Rwanda bidashoboka ngo kuko bishobora gutuma uruganda ruzikora rwirara.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo Ikigo gishinzwe uburezi (REB) kitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), umwe mu bagize iyo komisiyo, Karenzi Théoneste , yasabye ko mudasobwa zakorewe hanze zakongererwa imisoro kugira ngo hashakirwe isoko izakorewe mu Rwanda zigakorwa n’urugana Positivo BGH.

Karenzi icyo gihe yagize ati “Ni amafaranga menshi yagiye mu kintu, turateza imbere ibyakorewe mu Rwanda, twe uruganda rwacu nubwo isoko ry’u Rwanda ryaba rimeze neza ariko nibura ari Positivo gusa tuguraho birashoboka ko byatuma ikomeza kubaho, igakora, tugasigara dushaka amasoko hirya no hino ariko turasiga inganda mu Rwanda, twarangiza tugakatumiza ibindi hanze.”

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo Minisitiri Nsengimana yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga , umuco n’urubyiruko, yavuze ko kongerera imisoro izo mudasobwa basanze atari byo ahubwo ngo Positivo igomba kongera ubuziranenge bwa mudasobwa ikora kugirango ihangane ku isoko.

Yagize ati “Hari benshi bavugaga ngo duhagarike ibyinjiraga mu gihugu ariko nabyo dusanga bitaba ari byiza kuko uyu munsi twari kuba twisobanura ku mpamvu twakuyeho n’ibindi noneho abantu bakabura amahitamo.”

Minisitiri Nsengimana yabwiye IGIHE ko kongera imisoro ku zindi mudasobwa byasa nko kuzikumira, bikaba byanatuma uruganda ruzikorera mu Rwanda rwirara.

Yagize ati “Twabiganiriyeho dusanga ntabwo byaba ari byiza kuko buriya mu bucuruzi si byiza kurema ikintu cyo kwikubira (monopoly). Bishobora gutuma yirara akadukorera ibintu bitari byiza kuko yumva isoko yarifashe ariko gutya bimeze aba ashakisha hirya no hino ibishya bigezweho ngo na we akore ibifite ubuziranenge bwabashisha guhatana ku isoko.”

Mu masezerano Positivo ifitanye n’u Rwanda harimo no gukora mudasobwa zizagurishwa mu karere no kuzishakira isoko.

Nsengimana yavuze ko hari ibitarakunda ngo urwo ruganda rutangire kuzicuruza ku isoko ryo mu Karere.

Ati “Iterambere rya Positivo nuko izaza idacuruza mu Rwanda gusa ikajya no mu karere.Kugirango ibyo bishoboke hari byinshi bigomba kugenderwaho mudasobwa ikorewe mu Rwanda haba ku giciro n’ubuziranenge ibashe kuba yahatana n’iziva mu mahanga.Uyu munsi ntituragera kuri urwo rwego, niyo mpamvu no kohereza hanze bitaratangira ku buryo bugaragara ariko imenyekanisha ryaratangiye.”

Uruganda rwa Positivo rwatangiye guteranyiriza mudasobwa mu Rwanda mu mpera za 2015. Ruherutse gutangaza ko rugiye gutangira no guteranya televiziyo, amatara akoresha imirasire y’izuba, mubazi z’umuriro n’ibindi.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

2,080 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful