Templates by BIGtheme NET

Mbigenze nte ? Umugore yahukanye kuko ntakibasha gutera akabariro “INKURU IRAMBUYE”

Muraho bakunzi b’ikinyamakuru Imirasire.com. Mbandikiye ngirango mungire inama y’icyo nakora nkagarura umugore wanjye wahukanye kuko ntari nkibasha gutera akabariro.

Nagize ikibazo gikomeye cy’uburwayi butuma ntabasha gutera akabariro neza. Ngitangira byatangiye ndangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ubwo burwayi bwaje nyuma y’imyaka 3 nshakanye n’umugore wanjye.

Muri icyo gihe ngifatwa hari igihe umugore wanjye yankaresaga cyane najya gushyiramo ngahita ndangiza kandi igitsina nticyongere guhaguruka.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka byahumiye ku mirari ubwo nahuraga n’uburwayi bwa diyabeti noneho n’ubushake buragenda burundu. Kuri ubu maze amezi 6 ntatera akabariro kandi nta n’ubushake mfite bwo kubikora.

Umugore wanjye yabonye bimeze bityo ahitamo kwahukana ambwira ko icyo yaje gushaka iwanjye nakimwimye ko azagaruka nakibonye.
Bakunzi b’uru rubuga mungire inama, nakora iki kugira ngo nkire ubwo burwayi n’umugore wanjye agaruke mu rugo. Mungire inama ndabasabye.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

64,250 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful