Templates by BIGtheme NET

Byemejwe ko Kigaliwood Photo ariyo iza Filma ubukwe bwa Vd Frank na Chantal Uwizeye,Frank Ati: “njye sinzirukana Abantu mugutaha Ubukwe bwanjye Mfite Inshuti nyinshi”: INKURU N’AMAFOTO>>>

Kigaliwood Photo ni Studio ikorera Kacyiru nyuma ya Migration imbere ya Gale ya Kacyiru kugeza ubu Amakuru dufite n’uko ariyo iza Filma Ubukwe bwa Vd Frank Dore ko ubu habura iby’umweu bike ngo ubukwe bwabo butahe,

Kugeza ubu Kigaliwood Photo yazanye izindi Camera zifata Amashusho ndetse na mafoto y’urwego ruri hejuru ndetse mu Kiganiro N’umuyobozi wa Kigaliwood Photo Vd Frank yadutangarije ko Camera za Kigaliwood Photo zimwe aribwo zigiye gufata Amafoto na Mashusho bwa mbere muri Kigaliwood Photo,

Ndetse akaba yatangaje ko ubu bukwe buteguwe neza ntakabuza buzagenda neza ati nubwo hari bamwe bashatse ko bwazamo Agatotsi ati biriya na byita nko kwihamagara warangiza ukitaba uwo wahamagaye wamubuze ati rero imyiteguro nayo irimo kugenda neza.

Inama zaratangiye z’ubukwe ndetse harimo nagashya ubukwe bwose buzatambuka Live kuri Rwandapaparazzi.rw/guhera mugusezerana mu mategeko tariki 04.11.2017  no kuri 05.11. 2017 kugeza ubukwe burangiye,

Dore uko gahunda z’iteguye Tariki 04.11 saa 09:00 za mugitondo n’ugusezerana mu mategeko nyuma yaho abavuye mu murege bafite aho bazakirirwa barimo kwitegura kujya gusaba mu masaha ya 02:00 z’umugoroba Dore ko aribwo Umuhango wo gusaba no gukwa iteganyijwe,

Bucyeye hazaba ari ku Cy’umweru tariki 05.11 mbere ya Reception hazabanza kujya gufata Amafoto y’ubukwe nyuma ahagana mu masaha ya 05:30 z’umugoroba abatumiwe bose bazahurira muri sale ya Creative i Kanombe musi y’ikigo cya gisirikare usa nujya ku murindi uciye kumuhanda wa mabuye umanuka iyo Sale iri kumuhanda mu kuboko kw’iburyo,Ndetse gusezerana Imbere y’Imana bizabera aho muri Sale ya Creative aho Reception izabera.

Hano hari mu mwaka wa 2016 ubwo Chantal yari yakorewe ibirori byisabukuru ye yamavuko n’umukunzi we Vd Frank byabereye kuri Kigali View Hotel.Ndetse hari ishuti ze nyinshi cyane.

Umuhango wo gutwikura uzabera hafi naho Habyarimana yahoze atuye ni bugufi cyane naho Reception izabera uyu Umuhango uzaba nyuma ya Reception irangiye ariho Abantu baziyakirira ndetse no gufata Amafunguro na gahiye kuri bamwe bakabasha.

Yakomeje avuga ko we atazaheza abantu kuza mu bukwe bwe ati jye mfite ishuti nyinshi cyane Kigali nyimazemo imyaka itari mike nta mpamvu yatuma dukumira Abantu bashaka gutaha ubukwe bwange ati Uzabasha kuza azaze nta bariyeri ihari,

Ibyo muzahasanga tusangira ibyo kandi ubukwe bukorwa na bantu ndetse N’inshuti kuko hari bamwe kandi benshi ntabashije kubona ngo Mbatumire kandi nyamara basanzwe ari ishuti zange rero mbirukaniye kumuryango nabo barugenderamo ntampamvu.

Jye sinkunda kwiremereza cyane ahubwo ndifuza ko ubukwe buzagenda neza buri wese akabibona Noneho akazaganirira abandi.Kuza kwanyu rero N’umugisha kuri twe.

Posted by Kawera Ronald kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

60,880 total views, 30 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful