Templates by BIGtheme NET

Breaking: News Urban Boys Byakomeye!! Humble Jizzo Ashyize Hanze Itangazo Ritumira abanyamakuru bose kubimaze iminsi bivugwa kuri iri tsinda: REBA INKURU>>>>

Nyuma y’inkuru nyinshi zimaze iminsi zicicikana mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda zivuga ku itandukana ry’itsinda rikunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda “Urbano Boyz” bitewe n’ukutumvikana hagati y’abasore bagize iri tsinda aribo “Safi Madiba na Nizzo Kaboss” badakunda kuvuga rumwe kugeza naho Safi yerekeje i Kampala gukorerayo indirimbo ye na Meddy bigaragaza ko ashobora kuba yaripakuruye iritsinda. Nyuma yibyavuzwe byose rero Manzi James(Humble Jizzo) yatumiye abanyamakuru mu buryo bwo kubaha amakuru ahamye kandi yizewe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho itangazo ritumira abanyamakuru mu kiganiro mbwiraruhame bifuza gutangiramo amakuru yizewe y’aho iri tsinda rihagaze ndetse n’akazoza karyo. Iki kiganiro kizaba Tariki ya 10 ugushyingo 2017 ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba muri Olympic Hotel iherereye Kimironko mu karere ka Gasabo.

 

Iri tangazo rigiye hanze nyuma y’ibibazo byinshi aba bahanzi bahatwaga n’abafana babo ndetse n’itangazamakuru babaza ku kazoza kabo kuko babona gasa nkaho atari keza.

 

Post by Chaba ally @RwandaPaparazzi.rw

35,040 total views, 10 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful