Templates by BIGtheme NET

Umugabo twashakanye nasanze afite inzoka mu nzu yakundwakaje, nabuze uko mucika “Mungire Inama”

Muraho,  ndagisha anama, ni yo mpamvu na njye nifuje kubagezaho ikibazo nahuye na cyo ngo mumfashe.

Imyaka 2 irabura amezi 3 ngo yuzure, umugabo wa njye twabanye mukunda kandi na we abingaragariza, ni umukire ku buryo yubashye muri karitsiye, ariko urwo nasanze mu rugo mbona ruzantwara ubuzima.

Hashize igihe gito dushakanye, twari muri salon mbona inzoka nini iturutse hanze yinjiye mu cyumba kibamo ibintu, ndasakuza cyane mbese ndikanga mubwira kuyica, mbona nta kibazo afite, ahita ajyayo nta rwikange rwose, agaruka ambwira ngo arayibuze.

Nyuma nabwo nari ndi njye nyine, nabwo iyo nzoka ndongera ndayibona, yinjira, mpamagara abasore mbaha ikiraka ngo bayishakishe mu cyumba bayice, barahiga baraheba, hashize iminota mike umugabo arampamagara ngo nitondere iyo nzoza nshaka kwica.

Kuko nakomeje kuyibona kandi ntabwo inyakura, kuri sima iragenda, mbese mbona idasanzwe, Nyuma twabiganiriyeho arambwira ngo nta wica inyamaswa yizanye mu nzu, ndamukurikirana yanga kunsobanurira, gusa aza kumbwira ngo ‘ibyo mfite byose ni yo’ kandi ngo nta kintu na kimwe itwaye, ngo ninyica sinzagira amahoro’.

Nkeka ko ariyo asenga nubwo bwose acishamo tukajyana gusenga, nabuze icyo nakora, yarambwiye ngo ni ibanga rye, ningira umuntu mbibwira ko bizankoraho, arayikunda uko mbibona, mbese ubu aha niho ha mbere mbashije kubivugira kandi nizeye ko nta cyo mba, bakunzi  mungire inama, nkore iki koko.

Natekereje kumucika ngo nigendere ariko se nkibaza nti abantu nibambaza icyo nahunze nzavuga iki kandi yarambuje kuzagira uwo mbwira ibyo, ko bizangiraho ingaruka, mbese nabuze amahoro mu mutima wa njye, si narya ngo mbyibuhe nk’abandi bagore kandi ntacyo mbuze.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

36,320 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful