Templates by BIGtheme NET

Uganda: Depite Bobi Wine yabwiye Museveni ko ashobora kuzava ku butegetsi nabi>>

Umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, kuri ubu akaba ari umudepite uhagarariye Kyadondo y’Iburasirazuba mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yahamagariye perezida Museveni kuzuza ibyo yakunze kugenda asezeranya mu myaka yashize akava ku butegetsi akareka igihugu kigakomeza imbere kuko ngo natabikora ubutegetsi bwe bushobora kuzarangira nabi.

Ibi byatangajwe nyuma y’umwanzuro w’abadepite bo mu ishyaka NRM wo gukuraho imbogamizi y’imyaka umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje mu Itegeko Nshinga rya Uganda Museveni akemererwa kuziyamamariza indi manda.

Ubwo yagezaga ijambo ku gihugu ku mushinga wo kuvugurura itegeko ry’ubutaka kuwa gatatu ushize, perezida Museveni nawe yashimangiye ko hari umwanya wo kuvugurura ingingo z’itegeko nshinga zirimo n’iyirebana n’imyaka y’umukuru w’igihugu.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kikaba kibutsa ko mu 2005 itegeko nshinga ryavuguruwe hagakurwamo ingingo yo kutarenza manda 2 ku mukuru w’igihugu, Museveni akemererwa kongera kwiyamamaza mu 2006, 2011 na 2016.

Mu itangazo yashyize ahagaragara abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yaburiye perezida Museveni amubwira ko ashobora kuzarangira nabi naramuka atavuye ku butegetsi nyuma ya 2021.

Yagize ati: “Mu 1986, wasabye imyaka 4 ngo usubize igihugu ku murongo maze uzahe ubutegetsi guverinoma ya gisivili turemera. Mu 1990, wasabye imyaka 5 ngo ushyireho itegeko nshinga rirambye; mu 1995 wasabye imyaka 5 mu itegeko nshinga rishya; mu 2001, wasabye manda ya nyuma nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga, maze mu 2008 ukuraho umubare wa manda turakomeza turemera.”

Yakomeje agira ati: “Mu 2011, wazanye intero y’ubukire kuri bose usezeranya gukura Uganda mu bukene nyuma ukajya Rwakitura ukita ku nka zawe, waragarutse mu 2016 wizeza ko ari manda yawe ya nyuma mu itegeko nshinga usezeranya kutazakomeza kuyobora nyuma y’imyaka 75 mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo maze tugira icyizere.”

Bobi Wine uvuga ko Museveni nta sezerano na rimwe yatanze yubahirije mu yo yatanze, akomeza avuga ko kuri ubu Uganda ifite ibibazo biruta ibyo yasanze afata ubutegetsi.

Ati:  “Waradutengushye kuri ayo masezerano yose none icyizere dusigaranye n’uko uzarangiza ubutegetsi bwawe mu 2021 ugaha inzira igihugu kigatangira igika gishya. Nuramuka ubikoze ubu, igihugu kizagushimira inkunga yawe.”

Bobi Wine yanaboneyeho kwifashisha amagambo y’icyamamare mu njyana ya reggae, Bob Marley, aho yagize ati: “Ushobora kubeshya abantu igihe runaka ariko ntushobora kubeshya abantu bose igihe cyose. Ntushobora kubeshya igihugu cyose ngo wibwire ko uzajya ubicika buri gihe.

Bobi Wine yibukije Museveni ko ashobora kuva ku butegetsi nabi amubwira ko nk’umuyobozi mwiza yari akwiye kumenya ko amateka yisubiramo. Ati: “Waratubeshye bihagije kandi natwe turabirambiwe ubu

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

7,680 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful