Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Televiziyo ya Royal TV yafunzwe burundu kubera ikibazo cy’amikoro: INKURU>>

Ubuyobozi bwa Radio ya Royal FM na Televiziyo ya Royal TV, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017, bwafashe icyemezo ntakuka cyo gufunga Televiziyo hagasigara hakora radiyo gusa kubera ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi.

 

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ahagana saa yine, nibwo ubuyobozi bwa Royal TV na Royal Fm bwakoranye inama n’abanyamakuru ndetse n’abandi bakozi, bamenyeshwa ko kubera ikibazo cy’ubukungu Televiziyo ifunzwe burundu hagasigara hakora radio gusa.

Umuyobozi wa Royal TV na Royal FM yaganiriye n’itangazamakuru abazwa iby’iki cyemezo avuga ko bakiri mu nama n’ibindi bijyanye n’uwo mwanzuro, ko aza kuduha ibisobanuro nyuma.

Ubuyobozi bwa Radio ya Royal FM na Televiziyo ya Royal TV, kuwa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, bwari bwirukanye abanyamakuru benshi icyarimwe kumpamvu z’ubushobozi bwo gukomeza kubahemba nk’uko babitangaje icyo gihe.

Abakozi ba Royal TV babwiye itangazamakuru ko iyi televiziyo yagiye ishorwamo amafaranga menshi, cyane cyane mu guhemba abakozi bahenze ariko umusaruro w’akazi kabo ntutume babasha kunguka, kuburyo bashoraga amafaranga menshi ntibayagaruze, ari nabyo byatumye banzura ko bagomba gufunga televiziyo hagasigara radiyo.

Royal FM na Royal TV, nta gihe kinini cyari gishize bakuye abanyamakuru bari bakunzwe ku bindi bitangazamakuru bitandukanye nka TV10 na Radio 10, Isango Star na Isango TV, Flash TV na Flash FM n’ibindi, kandi amakuru yizewe  dufite ni uko abo bari bakuwe ku bindi bitangazamakuru bemererwaga amafaranga y’umurengera, bamwe muri bo bahita birukanwa ariko n’abasigaye bananirwa gukomeza kubahemba uko bikwiye, banzura ko hafungwa televiziyo hagasigara radiyo gusa.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

25,389 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful