Templates by BIGtheme NET

RDC: Loni irasaba ko hashyirwaho imbaraga z’umurengera zo guhashya FDLR na ADF>>

Ingabo za Monusco ziri mu butumwa muri Congo, zirasabirwa kongererwa imbaraga ngo zibashe guhagarika ibikorwa by’inyeshyamba za FDLR ndetse na ADF Nalu zishinjwa ibikorwa by’iterabwoba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nama yabereye i Goma ku wa 11 Nzeri 2017, igahuza abahagarariye ibihugu byashyize umukono ku masezerabo y’i Addis-Abeba, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Saïd Djinnit, yavuze ko hakenewe imbaraga z’umurengera ngo hahashywe imitwe y’inyeshyamba, ku isonga FDLR na ADF Nalu.

Yagize ati “ku kibazo cyo guhashya imitwe y’inyeshyamba, abahagarariye ibihugu byo mu karere babigiramo uruhare igitutu kigahatwa ku mitwe y’inyeshyamba cyane cyane ADF na FDLR,  ku bw’iyo ngingo igisabwa ni uko ingabo za Monusco zakongererwa imbaraga”.

Muri iyi nama y’iminsi 3 nk’uko radiyo okapi ibitangaza, abayitabiriye basabye ko abarwanyi bemeye gushyira intwaro ubu bakaba barashyizwe mu nkambi, gucyurwa  mu bihugu byabo bakomokamo.

Ku wa 24 Gashyantare 2013, nibwo i Addis-Abeba amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 11 byo mu karere, amasezerano yari agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, agace kazonzwe n’inyeshyamba n’intambara z’urudaca.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

5,100 total views, 30 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful