Templates by BIGtheme NET

Papa anyanga urunuka, yanyirukanye mu rugo, ngo nabenze umukire wari ugiye kunkwa miliyoni 2- Nkore iki?

Muraho ndi umukobwa w’imyaka 26, ubu ndi ikivumwe iwacu, nta kindi nzira ni uko nabenze umusore nakwira umugabo, kuko ubu afite imyaka 41, ntabwo yigeze ashaka, yashakaga ko tubana ariko njye ndabyanga.

Yagerageje kunyiyegereza ndamunanira, yegera papa, amusezeranya ko yahita ankwa miliyoni 2 n’ubukwe uruhare runini akarwikorera kuko ni umukipe pe.

Data namuteye utwatsi mubwira ko ntabana n’umugabo undusha imyaka 15, kuko umurebye igihagararo na njye ukandeba wagirango ni umukobwa we rwose, afite inda y’abapatron, rwose ntabwo tuberanye pe pe!!

Mu by’ukuri data n’uwo musore ni amacuti, bagerageje kubinyumvisha ariko ndabananira, aho bigeze ubu Data yahise ambwira ko atazongera kunyita umwana we ngo keretse nimva ku izima, yahise anafunga icyumba naryamagamo, mbese ubu yaranyirukanye nsigaye mba kwa shangazi, nta yandi mahitamo nari mfite.

Icyo mbasaba ni inama, nkore iki? data avuga ko miliyoni 2 zari zihagije kandi bikamuhesha n’agaciro mu bandi babyeyi, ndetse ngo zikamukemurira byinshi kandi na njye nkabona umugabo ukize, ngo nkabaho neza uko abyifuza, gusa namubwiye ko atari we ugomba kumpitiramo ko aho ngeze mbashize kumenya urukundo icyo ari cyo, aha niho twashwaniye, ngo ndamusuzuguye, mubereye icyohe, ngo ndi ikivumwe,…

Mungire inama nshuti bavandimwe, iwacu ni mu Bugesera. Amazina yo nifashe ntabwo nifuza kuyatangaza.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

35,700 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful