Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

NewYork: Abandi bashoramari bazanye m100$ muri KivuWatt>>

Uyu munsi i New York muri US abashoramari bitwa Highland Group Holdings Ltd. (HGHL) basinye amasezerano yo gushora imari ya miliyoni $100 bagafatanya na Symbion Power isanzwe ifite ishoramari rya miliyoni $370 mu mushinga wo kubyaza Gas Methane yo mu kiyaga cya Kivu megawatts 106 z’amashanyarazi.

Uhereye ibumoso, Cheryl L. Anderson uwungirije umuyobozi wa USAID/Africa, Lord Irvine Laidlaw uyobora HGHL, Hon Clare Akamanzi, Alexis Kabuto n’umuyobozi wa Symbion Paul Hinks

Uhereye ibumoso, Cheryl L. Anderson uwungirije umuyobozi wa USAID/Africa, Lord Irvine Laidlaw uyobora HGHL, Hon Clare Akamanzi, Alexis Kabuto n’umuyobozi wa Symbion Paul Hinks

Ikiyaga cya Kivu gifite metero cube miliyari 55 z’imyuka yiganjemo gas Methane ishobora kubyazwamo amashanyarazi angana na 500MW mu gihe cy’imyaka 40. Ubu iyi gas yatangiye guha u Rwanda 25MW gusa.

Paul Hinks umuyobozi mukuru wa Symbion Power yabaye iya mbere mu gushora imari muri uyu mushinga, ubwo basinyaga aya masezerano yavuze ko bishimiye kugira umufatanyabikorwa mushya (HGHL) nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.

Paul Hinks yavuze ko bazatangira gukorana n’uyu mufatanyabikorwa mu kwezi kwa 11 uyu mwaka bikuhutisha gahunda yo kongera izindi 22MW mu mashanyarazi bavanaga muri Gas Methane nibura mu mezi 18 ari imbere.

Ngo hagati mu mwaka utaha hazaba hamaze kuboneka nibura hagati y’umunani na 10MW ziyongera kuri 25 ziboneka ubu.

Paul Hinks yavuze ko u Rwanda ari kumwe mu bihugu bicye bya Africa bitegura neza imigambi y’igihe kirekire  kandi cyumva akamaro ko guteza imbere ingufu nk’ikintu kizamura cyane ishoramari bikazamura ubukungu bw’abatuye igihugu.

Ati “U Rwanda ni igihugu kiri imbere mu bindi mu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu koroshya ishoramari (Doing Business Index) ku rutonde rwa Banki y’isi kandi ibyo twahabonye natwe bishimangira ibi. Ikizere cya HGHL muri Symbion no mu Rwanda ni ikimenyetso cy’ubushake bukomeye bafite mu kugira u Rwanda ahantu hambere bashoye imari muri Africa.”

Abayobozi ba HGHL na Symbion Energy basinya amasezerano y’ubufatanye bari hagati y’uhagarariye USAID/Africa n’umuyobozi mukuru wa RDB

Abayobozi ba HGHL na Symbion Power basinya amasezerano y’ubufatanye bari hagati y’uhagarariye USAID/Africa n’umuyobozi mukuru wa RDB

Lord Irvine Laidlaw, umuyobozi wa HGHL yavuze ko uyu ari umushinga bashoyemo imari babishaka cyane hamwe n’uwo baheruka gushoramo imari mu Budage.

Ati “tuzakora ibishoboka dutange amashanyarazi avuye hasi mu kiyaga cya Kivu. Dushishikajwe no kubigeraho, cyane cyane dushishikajwe no gutanga umusanzu w’ingufu kuri kimwe mu bihugu biri kwihuta cyane mu iterambere muri AfricaHamwe na bangenzi banjye dutewe ishema no gufatanya n’u Rwanda. ”

Hon Clare Akamanzi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB wari mu gusinya aya masezerano yavuze ko u Rwanda rwishimiye ubu bufatanye bw’abashoramari buzafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere.

Kubyaza umusaruro Gas methane n’izindi ziri mu Kivu bizagabanya ibyago byo kuba ishobora kuzamuka ikagera ku butaka igashyira mu kaga ubuzima bw’abaturiye ikiyaga.

Ikiyaga cya Kivu gishobora kuvanwamo 500MW mu myaka 40, ubu hari kuvanwamo 25MW gusa

Ikiyaga cya Kivu gishobora kuvanwamo 500MW mu myaka 40, ubu hari kuvanwamo 25MW gusa

Emery@Rwandapaparazzi.rw

16,629 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful