Templates by BIGtheme NET

Huddah Monroe yeruye ku mugaragaro ko nakintu kibaho kimuryohera nko gusambana n’umusore ubisobanukiwe :INKURU:

Umunyakenyakazi w’umunyamideri Huddah Monroe yamaze gutangaza ku mugaragaro ko akunda kuryamana n’abagabo batandukanye ariko ko atajya aryamana n’abagore bagenzi be n’ubwo n’abo abakunda.

 

Nyuma y’aho uyu mukobwa yanditse ku rukuta rwe rwa instagram amagambo yatumye benshi mu bamukurikirana bibaza ubuzima yaba abayemo agira ati” nabuze umwami wanjye”

Abafana bakomeje kumwandikira bamubaza niba yaba yararetse ibyo kuryamana n’abasore akaba yibanira n’abagore bagenzi be mu guhuza ibitsina bizwi nk’ubutinganyi.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Kenya yeruye avuga n’akari imurori bitera benshi kwibaza niba ari ukuri cyangwa abeshya byo kwikiza amagambo y’abantu.

Huddah Monroe ati ” nabuze umwami wanjye, abakomeje kumbaza uko mbayeho mumenye ko ntari umutinganyi, nkunda abagabo cyane, n’ubwo inshuti zanjye nkunda byo gupfa ari abatinganyi ariko njye sinjya ndyamana n’abagore bagenzi banjye, muranyuzwe ? Ndabakunda”

N’ubwo aya magambo uyu mukobwa yayavuze nko gutanga igisubizo ku bamubazaga ubutinganyi ariko akomeje nayo kuvugwaho byinshi uburyo akunda abatinganyi byo gupfa akanakunda kuryamana n’abagabo.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko yagiye avugwa inshuro nyinshi mu busambanyi n’ibyamamare birimo WizKid , Diamond ndetse n’abacuruzi b’abaherwe muri afurika.

Izi nkuru zaje gusimburwa n’indi y’urukundo rwacaga ibintu hagati ye n’undi musore w’umunyamerika utarakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru n’ubwo amafoto ye yacicikanye cyane.

Uyu mukobwa umaze kwamamara cyane yaje kumenyekana cyane ubwo yahagarariye Kenya mu irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro yaryo ya munani. Nubwo atagize amahirwe yo kuryegukana yasohotsemo yarabaye icyamamare muri Kenya aho avuka ndetse no mu bindi bihugu byo mu Karere.

Nyuma yo kuva muri Big Brother Africa ya 8 yubatse izina rikomeye, yakoresheje ayo mahirwe neza ndetse atangira kujya atumirwa mu birori bikomeye ku Isi nk’ibirori yagiyemo i Dubai, Malaysia ndetse na Bangkok ndetse no gushyira hanze amafoto y’ubwambure bituma arushaho gukundwa cyane.

Uwineza vanessa@Rwandapaparazzi.rw

14,380 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful