Templates by BIGtheme NET

Gabiro Guitar Yashyize Hanze Amashusho y’ Indirimbo Ye Special Agaragaramo Umukobwa Ufite Uburanga Burangaza Abasore “REBA HANO”

Umuhanzi Gabiro Gilbert wamamaye kukabyiniro ka Gabiro Guitar ndetse akaba ari n’ umusore witabiriye amarushanwa ya Tusker Project Fame ndetse nyuma akaza kujyenda akora byinshi byiza byagiye bikundwa n’ imbaga y’ abanyarwanda benshi kurubu yashyize hanze amashusho y’ indirimbo special yaritegerejwe n’ abantu benshi aho kuriyi nshyuro hagaragaramo umukobwa urangarirwa n’ abasore benshi kubera ubwiza n’ uburanga  bwe .

Nkuko bigaragara muraya mashusho amaze igihe gito hanze ndetse akaba ari ndirimbo ikoranye ubuhangwa yaba amajwi yayo ndetse n’ uburyo igaragaramo utabura kuvuga ko iri kurwego rwo hejuru  gusa kurubu benshi bakaba bibaza kumukobwa uyu musore Gabiro yakoreshe utari usanzwe uzwi muruhando rw’ muzika nyarwanda .

Mu masaha macye ashize nibwo umuhanzi gabiro yamaze benshi amatsiko kuruyu mukobwa ufite uburanga budasanzwe ndetse wagaragaraye mu ndirimbo ye Special imaze igihe gitoya hanze ubwo yashyiraga ifoto kurukuta rwe rw’ instagram agira ati “mumuco wa kinyarwanda iyo umuntu agufashije kugera kuntego uramushimira! Kubwibyo nkuhaye inka kubera kugaragara mumashusho y’indirimbo Special “ Uwo mwanya benshi bahise batangira gushakisha uwo mukobwa ngo bamwitegereze neza .

Carine Umukobwa Ugaragara Muri Special Video

Ifoto Yashyize Kuri Instagram Amushimira

Mu kiganiro gito twagiranye na Gabiro yadutangarije ko kurubu ahugiye mubintu byinshi kandi byiza birimo kuba arimo gukora cyane mu rwego rwo kuzamura umuziki we ndetse no gukora izindi ndirimbo yemeza ko zizashimisha abakunzi b’ umuziki nyarwanda yakomeje yongeraho ko kurubu ari gutegura  ibitaramo bitandukanye byo kwegera abafana be bose mubice bitandukanye by’ igihugu .

Asoza akaba yakomeje ashimira Itangazamakuru ryo mu Rwanda aho riva rikagera rikomeza kujyenda rimutera ingabo mubitugu mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we ndetse na bagenzi be muri rusange ndetse asaba abafana be gukomeza kumjfatira iry’ iburyo ndetse no kumugira inama aho bikenewe ndetse nawe abizeza kuzajya abaha ibihangano byuzuyemo umutumwa bwiza kandi bwubaka ingeri zose .

KANDA HANO UREBE SPECIAL YA GABIRO GUITAR:

Posted By :Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

24,260 total views, 190 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful