Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Congo yagaragarije u Rwanda imbogamizi muri gahunda yo gusonera umusoro abacuruzi baciriritse>>

Abacuruzi baciriritse ubwo bishimiraga ko bakuriweho umusoro wa gasutamo mu Ukwakira 2016 ariko na n’ubu baracyawutanga

Mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinyanye amasezerano yo gukuriraho umusoro wa gasutamo abacuruzi bato, Congo yagaragaje impungenge isaba u Rwanda ko abo bacuruzi bato bagomba kwiyandikisha.

Ibihugu byombi byari byemeranije ko ibicuruzwa bifite agaciro kari munsi y’amadolari ibihumbi 2 bigomba kujya byambuka umupaka bidatanze umusoro wa gasutamo.

Ibyo bicuruzwa ni ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi aho umucuruzi ubyambutsa umupaka atagomba gukorerwa igenzura ryihariye uretse kureba gusa ko ibyo atwaye bitarengeje agaciro k’ibihumbi 2 by’Amadolari.

Kuri iyi ngingo Congo yagize impungenge ivuga ko biramutse bikozwe bityo bishobora guteza ibibazo kuko ngo umucuruzi ufite ibicuruzwa birengeje ayo mafaranga (2000$) yajya yifashisha abacuruzi baciriritse akambutsa ibicuruzwa bye mu byiciro kuko nta nshuro ntarengwa zashyizweho zo kwambutsa ibicuruzwa.

Ku bw’ubuyobozi bwa Congo, kugira ngo iyi gahunda itangire kubahirizwa, ngo hagomba gukorwa urutonde rw’abacuruzi bose bacirirtse kugira ngo bajye bakorerwa igenzura uko umucuruzi yambutse umupaka harebwa ko umuntu adashobora kwambutsa ibicuruzwa birengeje agaciro kemeranijweho.

Sedex Irunga umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi bwo hanze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize ati “ Ni ikibazo twaje kubona nyuma, kuvuga ngo turashaka guteza imbere abacuruzi bato bishobora kurangira duteje imbere abacruzi bakomeye, umuntu ashobora kuba ari umucuruzi ukomeye agafata ibicuruzwa akagenda abigannya abantu bakabyambutsa mu byiciro yabigeza mu kindi igihugu akabikusanya ugasanga bifite agaciro karengeje ibihumbi 2 by’amadolari, tugomba kubyigaho mu rwego rwo kwirinda ko ibi byazatubaho”.

Ku ruhande rw’u Rwanda ngo iyi ngingo ni iyo kwiganwa ubushishozi kuko bishobora kuzagora ku bakozi ba gasutamo kuba babasha kugenzura abacuruzi barenga ibihumbi 30 bambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Congo ku munsi (Rubavu-Goma).

Alice Twizeye, umukozi muri MINICOM ushinzwe ubucuruzi bwo mu mahanga yagize ati “ Twagize impungenge ko bishobora kongera gutera imbogamizi z’igihe, hari igihe bishobora gutwara, ni ukuvuga ngo niba dushyize urutonde ku mipaka yombi, wa muntu ukora muri gasutamo uzajya kureba urutonde. Ukurikije umubare munini w’abantu baca ku mupaka, ukibaza uwo mwanya bishobora gutwara mu gihe azajya kureba kuri lisiti uwo mwanya bishobora gutwara umuntu arawibaza”.

Akomeza avuga ko gukora lisiti y’abacuruzi bato bambukiranya umupaka bishobora guteza ikibazo cya ruswa igihe hari umucuruzi wacikanwa n’iyi gahunda.

Ati “ Turibaza tuti ese ntabwo byazabyara na none ikibazo cya ya ruswa, wa mucuruzi utisanga ku rutonde akaba yatanga ruswa kugira ngo atambuke kuko atisanze ku rutonde?”

Abacuruzi bo banyotewe no kubona ibyo bemerewe bishyirwa mu bikorwa

Uwayoboraga MINEACOM Francois Kanimba na mugenzi we wa DRC aha baganiraga n’abayobozi ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo ari na bwo basinye aya masezerano

Aba bacuruzi baciriritse biganjemo abagore ku ruhande rw’Ibihugu byombi bavuga ko gutinda gushyirwa mu bikorwa kw’iyi gahunda bibadindiza kuko amasezerano abaha uburenganzira yasinywe mu Ukwakira 2016.

Mutamuliza Assiah yagize ati “ Umwaka urashize dutegereje ko ibyo abayobozi basinye bishyirwa mu bikorwa, mu kwa 10 umwaka ushize ni bwo twari aha kuri petite [barriere] tubyina ngo badukomoreye ariko n’ubundi turacyasora, twe twibaza igihe ibyo batwemereye bizashyirirwa mu bikorwa bikatuyobera”

Furaha Matabishi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo we ati “ Twarabyinnye, twarishimye, umwaka urarangiye, tubaza abayobozi igihe ibyo basinyiye bizubahirizwa bakatubwira ngo ni vuba, vuba ni ukugeza ryari? Twe twiyumvishaga ko abayobozi bakimara gusinya duhita dutangira gucuruza nta kibazo ariko nta cyahindutse ku buryo twari dusanzwe dukoreramo”

Ubuyobozi ku mpande zombie bushinzwe kwiga ku ishyirwa mu bikorwa by’aya masezerano buvuga ko mu Kwakira 2017 buzaba bwamaze kunononsora iyi ngingo yo gukora urutonde rw’abacuruzi baciriritse bemeranijweho n’ibihugu byombi, hanyuma aya masezerano agatangira kubahirizwa.

Mu Karere ka Rubavu honyine habarurwa amakoperative 22 y’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka.

Uwahoze ari Minisitiri w’ubucuruzi w’u Rwanda Kanimba ari kumwe na mugenzi we wa Congo ubwo bamaraga gushyira umukono kuri ayo masezerano
Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

12,275 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful