Templates by BIGtheme NET

Birababaje :Umugabo Yakubitiwe Mukbari Azize ko Uwamusengereye inzoga yabuze ayo kwishyura”AMAFOTO”

Umugabo w’imyaka 58 utuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge yahuye n’uruvagusenya akubitirwa mu kabari yari arimo kunyweramo inzoga.

Uyu mugabo wo mu Kagari ka Nyabugogo yakubitiwe mu kabari nyuma y’uko uwari urimo kumugurira inzoga atinze kwishyura umucuruzi akagira ngo nta bwishyu afite.

Ababibonye bemeza ko yakubiswe amaze kunywa amacupa ane ndetse ko gukubitwa kwe kwaturutse ku kuba mugenzi we wari urimo kuzimugurira yatinze kwishyura.

Umwe mu babonye ibi biba yagize ati “Uriya musaza bamukubise kubera ko bari bagize ngo ni umutekamutwe kuko basabye umugabo bari kumwe ko yakwishyura mbere kuko numvaga bavuga ko bari bamaze kunywa inzoga nyinshi.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uko uwo mugabo atinze kwishyura uwamwishyuzaga ari bwo yahise atangira kumukubita.

Uwakubiswe we yagize ati “ Nari ngeze ahantu umuntu angurira icupa amaze kuringurira upima aje kurimwishyuza aramubwira ngo abe aretse mbanze ndinywe bahita batangira guterana magambo kubera ko ni abasore.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uko guterana amagambo umusore ukora muri ako kabari yahise ahindukira aba ari we atangira kwishyuza.

Ati “Yahise amfata ngo ni wowe wananyweye inzoga nyishyura mubwira ko njye nta nzoga namwatse ahita ankubita mu mbavu n’ibipfunsi byinshi.”

Uyu wakubiswe yakomeje avuga ko yahise ajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Karama mu Murenge wa Kigali.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

14,940 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful