Templates by BIGtheme NET

Amafoto Agaragaza Shadyboo Umaze Guca Ibintu Arimo Kunywa Itabi Muruhame rw’ Abantu akomeje gutangaza benshi “REBA HANO”

Umunyamideli Shady Boo umaze kwandika izina cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bikaba biherutse kuba akarusho ubwo yadukanaga ijambo “Odeur ya Ocean” yagaragaye utumagura itabi ryo mubwoko bwa Shisha.

JPEG - 148.1 kb
Shaddy Boo yari anyotewe no gutumagura Shisha

Ubwo yari kumwe na bagenzi be mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Tekno Miles cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 10 Nzeri 2017,bagaragaye biteretse ibinyobwa bitandukanye byiganjemo ibisindisha ari nako banyuzamo bagatumura imyotsi ya Shisha. 

Uretse gutumagura iryo tabi,imyambarire ya Shady Boo n’igikundi cy’abakobwa bari kumwe,ni bimwe mu byatumye barangarirwa na benshi dore ko bari banirekuye bacinya akadiho biba akarusho ubwo Tekno yageraga ku rubyiniro.

JPEG - 23.2 kb
Itabi rya Shisha ryari ryamugeze ku nzoka

Ikanzu igaragaza ibitugu n’itako bya Shaddy Boo nayo iri mu byatumye imbaga ya bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bamuhanga amaso,buri umwe uko yamukubitaga amaso yabwiraga mugenzi we ati”Dore wawundi uherutse kuvuga ijambo “Odeur ya Ocean”bigatuma bamurangarira.

Iyi mvugo ni nayo iherutse gutuma Barafinda Sekikubo Fred atabaza itangazamakuru ngo rimufashe kuzahura izina rye ryasaga n’iryibagiranye risa n’iryakubiswe inshuro iyi “Odeur ya Ocean.”

Icyo gihe uyu mugabo uherutse kudahirwa no kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika yabwiye imirasire ko abanyamakuru bakwiye kumufasha akongera kuvugwa cyane kuko ninabo bari batumye amenyekana.

Shaddy Boo ukomeje kuba ikimenyabose,afite abana babiri.Nta mugabo afite kuko Saleh wari umugabo we batandukanye mu mwaka wa 2016 ariko banga ko bisakara mu itangazamakuru.

JPEG - 127.7 kb
Imyambarire ya Shaddy Boo na bagenzi be yavugishije benshi





Emery@Rwandapaparazzi.rw

31,200 total views, 40 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful