Templates by BIGtheme NET

UKURI KWAGARAGAYE: Edsha yatanze gihamya zigaragaza ko The Ben yagize uruhare mu itandukana rye na Marina, bitewe n’utuzina bitanaga nka “chouchou na Mon coeur” :REBA HANO>>

Inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi nyarwanda ukomeye, The Ben yatwaye umukunzi wa mugenzi we w’umuraperi Edsha mu mezi asaga 2 ashize ubwo Edsha yatangazaga ko The Ben ariwe ntandaro yo kugirango atandukanye n’uyu muhanzikazi Marina dore ko bari bamaranye hafi imyaka 2 bakundana nkuko Edsha yabitangarije umunyamakuru wa Rwandapaparazzi.rw mu kiganiro kirekire bagiranye.

Edsha wemeza ko The Ben yagize uruhare mu gutuma atandukana na Marina

Ibijyanye n’iyi nkuru yaje gufatwa nk’igihuha byaje gufata indi ntera ku buryo byatangiraga kwinjiramo na Auncle Austin yari Manager wa Marina bavuga ariwe wahuje The Ben na Marina bigatuma bagirana umubano wihariye ku buryo Marina yari ageze aho aburira umwanya Edsha bari basanzwe bakundana muri iyo minsi. Intandaro yatumye Edsha afata umwanzuro wo kubona ko asa nkuruhira ubusa mu rukundo, yaje kuba nyuma yaho Marina yashyize hanze ifoto ari kumwe na The Ben ndetse akayisangiza abantu muri Group ya WhatsApp nkuko Edsha yabidutangarije. Yagize ati” The Ben we yari afitanya umubano wihariye ma Marina bavugana buri munsi bitana za chouchou, za cherie bitana za Mon coeur, barahamagarana kuri WhatsApp call, ibyo bintu njyewe kubibona nziko nkundana n’umuntu akambwira ngo ni Bro( Umuvandimwe) wiwe kandi nkakomeza kumva bitana gutyo cyangwa bahamagarana gutyo, icyo gihe hatangira kuzamo agatotsi. nabonye ari ibintu ntazi njyewe ndabareka bakomeza ibyabo, nyuma yaho nibwo namaze nk’iminsi nka 3 ntavugisha Marina maze afata amafoto arimo gusoma The Ben araya sharinga(Arayasangiza) muri group indi ayishyira no kuri Instagram nyuma yaho afata video ya The Ben ayisimbuza Post zanjye niko gutangira gukeka”.

Marina ubwo yavugaga byinshi ku bivugwa ku rukundo rwe na The Ben

Edsha yafashe umwanzuro wo gushyira hanze ukuri kose nyuma y’uko Marima yari yatangarije inyarwanda Tv ko Edsha ariwe washyize hanze amafoto avuga ko The Ben yamutwaye umugore, mugihe Edsha we afite gihamya yerekana neza ko Marina ariwe wakwirakwije amafoto arimo gusoma The Ben. akomoje ku cy’uko Marina yavuze ko The Ben ari umuntu w’umukristu, eseka cyane! Edsha yunzemo avuga ko nta mukristu munsi y’umukandara.

Umunyamakuru wa Rwandapaparazzi yakomeje abaza Edsha niba wenda yaba afite icyemeza ko hari amagambo y’urukundo bakoreshwaga n’ibindi bimenyetso kugirango abone icyo ashingiraho yemeza neza ko The Ben ashobora kuba ashaka gutereta Marina, uyu mu raperi utari muto muri muzika nyarwanda yamutangarije ko ibihamya abifite byerekana neza ko basaga nkabari mu rukundo nkuko bigaragara hano mu mafoto y’ibiganiro bagiranaga Edsha yaduhaye.

 

Edsha yasoje agira inama uwahoze ari umukunzi we(Marina) ko niba akundana n’abantu yifuza kumenyekana yazajya gukundana na Chris Brown akamenyekana kurushaho.

Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw

75,340 total views, 60 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful