Templates by BIGtheme NET

Kurahira kwa Perezida bisobanura ko Abaminisiteri na banyamabanga ba leta hari inshingano batakora muri iki gihe hatarajyaho minisitiri w’intebe:INKURU>>>

Perezida Kagame Paul warahiye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, akarahirira kuyobora manda nshya y’imyaka irindwi, kuri iyi tariki ninabwo yatangiye imirimo ye muri iyo manda nshya nk’uko amategeko abiteganya. Kurahira kwe, bikurikirwa no gusesa Guverinoma isanzweho, bivuga ko ubu mu gihe atarashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ndetse n’abandi bagize Guverinoma, abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta hari ibyemezo n’inshingano badashobora gukora muri iki gihe.

Ingingo y’116 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2015 isobanura ibijyanye n’Ishyirwaho ry’abagize Guverinoma, ikerekana uko Perezida ashyiraho Guverinoma, ndetse n’igihe ntarengwa agomba kuba yabikoreye. Iyi ngingo igira iti: “Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe. Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.”

Ibi bisobanuye ko Perezida Kagame azashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya bitarenze tariki 2 Nzeri 2017, hanyuma uhereye igihe azaba yamushyiriyeho, Minisitiri w’Intebe nawe akaba agomba kuzafatanya nawe gushyiraho Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bazaba bagize Guverinoma nshya bazakorana.

Muri rusange, Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rigaragaza ko Minisitiri w’Intebe nk’uhagarariye Guverinoma, agishwa inama na Perezida mu gihe bagiye gushyiraho abandi bagize Guverinoma, kandi iba ishingiye kuri Minisitiri w’Intebe kuko iyo yeguye ku bushake cyangwa agakurwaho icyizere akeguzwa , na Guverinoma yose iraseswa nk’uko ingingo y’124 ivuga ko Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.

Me Evode Uwizeyimana, inzobere mu mategeko akaba asanzwe ari n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, asobanura ko ubu ibyemezo muri Minisiteri zitandukanye, bishobora gufatwa cyangwa gushyirwaho umukono n’Abanyamabanga bahoraho (Permanent Secretary) b’izo Minisiteri, mu gihe hagitegerejwe abagize Guverinoma nshya izashyirwaho mu minsi ya vuba.

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

7,230 total views, 10 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful