Templates by BIGtheme NET

Kigali Up Music Festival: nubwo imvura yashatse kuba kidobya muri iki gitaramo, Ismaël Lô yashimishije abari aho naho Patoranking arivovoterwa: AMAFOTO>>

Iserukiramuco risumba ayandi mu Rwanda, Kigali Up Music Festival , abahanzi b’ibirangirire muri Afurika baririmbye mu gitaramo cya mbere cyabereye muri IPRC Kicukiro mu ijoro ryo kuwa 19 Kanama 2017.

Kigali Up Music Festival ni ku nshuro ya karindwi ibereye mu Rwanda, yatangijwe n’umuhanzi w’Umunyarwanda Mighty Popo wigeze guhabwa igihembo cya Juno Award ubwo yabaga muri Canada.

Mu gitaramo cyo gufungura iri serukiramuco ku nshuro ya karindwi, abahanzi barimo Makumbi Sounds, Israel Mbonyi, King James, Soleil Laurent n’itsinda rye, Patoranking na Ismaël Lô.

Imvura yabanje kudobya igitaramo

Ubwo Israel Mbonyi yari ageze hagati aririmba imvura yahise irindimuka bityo abafana bahise batatana bajya gushaka aho bugama ariko uyu muririmbyi we yakomeje yanzika n’umuziki.

Inyuma ye haje King James watangiye kuririmba ahagana saa mbili, nta mufana n’umwe wari umuhagaze imbere kuko imvura yari yakajije umurego ndetse yarinze asoza benshi bacyugamye.

By’umwihariko, King James agisoza kuririmba imvura yahise ishira ikirere cyongera gukenkemuka ari nabwo itsinda Quantum Split ryahise ryiyereka abakunzi b’umuziki i Kigali.

Iri tsinda risanzwe rikora injyana ya Rock&Soul, iri risanzwe rikorera umuziki i New York ryishimiwe ku rwego rukomeye. Abacuranzi bagaragaje imbaraga n’ubuhanga budasanzwe mu miririmbire, mu minota igera kuri 50 baririmbye abafana babakuriye ingofero.

Soleil Laurent yaje aherekejwe na se umubyara Richard Laurent ndetse n’abacuranzi be Chase Owens, Adrian Read umucurangira gitari ndetse na Anthony Andersson uvuza ingoma.

Ismaël Lô wo muri Senegal yaririmbye ahaza ibyishimo bya benshi. Yari afite abacuranzi batanu n’abagore babiri bamwunganira mu majwi no kumubyinira.

Ismaël Lô uzwi ku rwego mpuzamahanga yaririmbye mu gihe kirenga isaha, nyinshi mu ndirimbo azwiho yaziririmbye harimo iyitwa Dibi Dibi Rek, Tajabone, Raciste, Ale Lo, Jiggeny Ndakaru, Fa Diallo, Africa, Souleymane, M’barawath, Nene n’izindi nyinshi.

Ubwo Ismaël Lô yari agiye kuririmba iyitwa ‘Africa’ yavuze ko iteka imwibutsa ko ‘Afurika’ ari inyabumwe ihuje abaturage bose bavukiye kuri uyu mugabane.

Ati “Iyi ndirimbo ngiye kuririmba, iyo nyishyizemo iteka nibuka ko turi umwe, ntabwo dukwiye kwironda ngo turi abo muri Senegal, Rwanda, Burundi, Cameroun, oya, turi Umunyafurika, turi umwe.”
Yasoje kuririmba abafana bakigaragaza ko bamushaka, amaze kubasezera bazamuye amajwi icya rimwe bavuga bati ‘Merci Merci’.

Patoranking yaraje benshi nabi

Ismaël Lô amaze kuririmba, byari saa tanu n’iminota itanu, bahise bazana Dj utazwi atangira avanga imiziki anavangamo amagambo ye bwite mu buryo butaryoheye amatwi mu gihe kigera ku minota 30. Muri uwo mwanya wose benshi bazamuraga amajwi bumvikanisha ko bakeneye kubona Patoranking ubundi bakajya kuruhuka kuko byari byamaze kugera mu gicuku.

Patoranking wo muri Nigeria yari yicaye mu modoka yari iparitse hafi y’ahabereye igitaramo arimo yica icyaka. Kera kabaye yageze imbere y’abafana, yahamaze iminota 21 ndetse byasaga no kumva indirimbo kuri FM kuko yakoresheje CD.

Uko yamaraga kumvisha abafana indirimbo ye, Patoranking yabanzaga agasukiranya amagambo amenyerewe ku barasita ubundi akabwira Dj ati ‘burn them’[bahereze].
Ubwo yasatiraga umusozo, Patoranking yahamagaye umukobwa wagize isabukuru amusaba ko amusanga ku rubyiniro. Iyi nkumi ihageze bafashe telefone bifata video bayishyira kuri Snapchat amwifuriza isabukuru nziza.

Ibi birangiye yahise amuririmbira iyitwa ‘My Woman, My Everything’ baranayibyinana. Mu gusezera iyi nkumi, Patoranking yayihaye amataratara, ingofero n’ishati asigara yambaye ubusa hejuru.

Patoranking yasezeye abafana ababwira ko ‘azagaruka i Kigali azanye n’abacuranzi’ agakora igitaramo nyacyo, yavuye ku rubyiniro benshi basigara bimyoza ari nako bamubwira ko ‘abapfunyikiye amazi’.

Mu nzira bataha, wumvaga mu bafana abenshi bijujutira imyitwarire ya Patoranking mu gihe abandi bashimaga by’ikirenga Ismaël Lô.

Mutzig yateye inkunga iri serukiramuco

Makanyaga na Orchestre Irangira bacuranze muri Kigali Up

MC Lion Imanzi wari uyoboye iki gitaramo

Israel Mbonyi na we yacuranze muri Kigali Up

King James yaririmbye nta bafana bahari kuko bari bagiye kugama

Soleil Laurent yasize avuze ko ‘i Kigali ahafata nko mu rugo’

Soleil Laurent yakoreshaga imbaraga nyinshi

Umucuranzi wa Quantum Split yerekanye ubuhanga mu gucuranga

Ismael Lo wo muri Senegal aheruka gutaramira mu Rwanda mu 2012

Ismael Lo wo muri Senegal yaririmbye benshi baranyurwa

Abakobwa b’i Kigali bari baje kureba Patoranking, bamwe ntibanyuzwe

Patoranking yijujutiwe mu gitaramo yakoreye i Kigali

Patoranking yamaze iminota 20 imbere y’abafana

Patoranking n’uyu mukobwa, hano bari barimo gufata video yo gushyira kuri Snapchat, ibi byateye benshi umujinya

Patoranking yahaye uyu mukobwa imyenda ye yo hejuru asigara yambaye ubusa
Amafoto: Igihe
Emery@Rwandapaparazzi.rw

11,560 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful