Templates by BIGtheme NET

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi!! INKURU IRAMBUYE>>

Raporo nshya y’impuguke za Loni igaragaza ko inyeshyamba za FDLR zikorana n’igisirikare cya Leta ya Congo, by’umwihariko bakaba bahangana n’inyeshyamba zitandukanye z’Abarundi barwanya Leta iriho mu Burundi.

Iyo mitwe y’inyeshyamba muri iyi raporo bavuga Red Tabara na FNl-Nzabampema, ariko cyane cyane bakagaruka kuri FOREBU ko ari wo mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’Abarundi barwanya Leta y’u Burundi ukomeye.

Izi mpuguke za Loni zitangaza ko amakuru zifite ari uko FOREBU iyobowe na Colonel Edouard Nshimirimana, yungirijwe na Colonel Abdu Rugwe mu rwego rwa gisirikare, ariko ubuyobozi mu bya politike akaba Hussein Radjabu wahoze muri CNDD FDD akaza gushwana na Perezida, agafungwa mu 2015 akaza gutoroka gereza.

Mu mpera za 2015, ubwo Colonel Edouard Nshimirimana yahungaga ngo yari afite abarwanyi 30, none ubu akaba afite ababarirwa hagati ya 300 na 500, bakaba biganje mu turere twa Uvira na Fizi, bagakorana n’imitwe y’inyeshyamba yo muri Congo nka Mai Mai Reunion mu gace ka  Fizi.

BBC itangaza ko inyeshyamba za FDLR zifatanyije na FARDC ari bo bakunze guhangana niyo mitwe y’inyeshyamba zirwanya Leta ya Nkurunziza ziyobowe na Colonel Edouard Nshimirimana mu mashyamba, bashaka kubavana mu birindiro.

Abahaye amakuru izi mpuguke za Loni, bazitangarije ko izi nyeshyamba za FOREBU mu gace ka Lusenda, zigaragara zifite imbunda zo mu bwoko bwa AK47 n’imyambaro ya gisirikare, ku buryo iyo zigabweho ibitero na FDLR & FARDC zirwanaho.

Batangaza kandi ko abakorana n’igisirikare cya Leta y’u Burundi, bahanahana intwaro bifashishije abatwara amapikipiki na Taxi, ko mu ijoro zijyanwa ku ruzi rwa Rusizi n’ ingabo z’ u Burundi, zigahabwa inyeshyamba za Mai Mai ya Nyerere, Karakara na Mwenyemali  kugirango barwanye FOREBU, FNL-Nzabampema na Red -Tabara. Uko guhanahana intwaro bigakorwa binyuranyije n’amategeko.

Hussein Radjabu yemeye ko ari we uyoboye uyu mutwe FOREBU mu rwego rwa politiki ariko agahakana ko atari kumwe n’abo barwanyi muri Congo. Uyu mugabo akaba ari umwe mu banyapolitiki bari bakomeye cyane muri CNDD FDD na mbere y’uko ifata igihugu, nyuma aza kutavuga rumwe nayo.

Aba basirikare bayoboye FOREBU binacyekwa ko na Gen Niyombare wari ugiye guhirika ubutegetsi bw’i Burundi muri Gicurasi 2015, yaba abari inyuma, bamwe bakaba bari abasirikare ba hafi ya Perezida Nkurunziza nyuma baza gushwana na we, ubwo yatangiraga imishinga yo kwiyamamaza kuri manda ya 3.

Mu byegeranyo byagiye bishyirwa hanze na Loni, Leta y’u Burundi yagiye ishyirwa mu majwi ko ikorana bya hafi na FDLR ari nako binatangazwa ko n’igisirikare cya leta ya Congo (FARDC) gikorana na FDLR.

Ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo Kudeta yapfubaga, abari bayiteguye bamwe bagahita bahunga, aho bari, bagiye bateguza Perezida Nkurunziza intambara, ko batarimo kurera amaboko. Mu ntangiriro za 2016 nibwo hatangajwe ko havutse uyu mutwe FOREBU ugamije gukuraho Leta y’u Burundi, ndetse binatangazwa ko umuyobozi wa wo ari Gen Niyombare.

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw Bujumbura

17,790 total views, 20 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful