Templates by BIGtheme NET

Umwana w’ imyaka 15 akurikiranyweho icyaha cyo guhitana umubyeyi we ndetse akamutwikira mu nzu “INKURU IRAMBUYE”

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko wo muri Illinois, leta nto ihana imbibi n’u Buhinde ari gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo kwivugana nyina umubyara yarangiza agatwika inzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Anna Schroeder w’imyaka 15 yabwiye urukiko ko atakundaga nyina, dore ko yanatahuwe kuri uwo mugambi we mubisha wo kwiyicira umubyeyi binyuze mu magambo yanditse ku tukuta rwa nyina rwa Facebook yigamba.

Uyu mubyeyi wari ufite ubumuga bwo kutumva, yapfuye arashwe  mu mutwe n’umwana we yibyariye, nyuma uyu mwana ahamagara mugenzi we w’umuturanyi bari mu kigero kimwe bafatanya gukuraho amaraso, babonye byanze bigira inama yo gutwika inzu barimo.

Nyuma nibwo uyu mwana yanditse kuri facebook amagambo agira ati”kuri mama nkunda, na kare kose nari umwana mubi, wihanganire ibyakubayeho kandi uruhukire mu mahoro nanjye sinjye gusa wari inshuti yanjye nkunda.”

Nubwo nta mpamvu uyu mwana yatanze zifatika zaba zaramuteye kwiyicira umubyeyi, urukiko ruri kumukurikiranira hamwe na mugenzi we bafatanyije gusibanganya ibimenyetso akabigira ibanga ariko bakaza kwivamo.

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

9,360 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful