Templates by BIGtheme NET

NTIBISANZWE: Biravugwa ko Umutare Gaby Arushwa Imyaka 9 y’ amavuko n’ umukunzi we basezeranye Joyce Nzere “INKURU IRAMBUYE”

Umuririmbyi Umutare Gaby, umwe mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe mu Rwanda biravugwa ko umukunzi we bashyingiranwe kuri iki cyumweru amurusha imyaka icyenda y’amavuko.

Umutare yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bane bashya binjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 iherutse gusorezwa i Kigali muri 2016.

Uyu muhanzi yarushinganye n’Umunyarwandakazi witwa Joyce Nzere ]Yiga ibijyanye n’icungamutungomuri Kaminuza ya Canberra] uba muri Australia ari naho bazajya gutura nyuma y’ubukwe bwabo nk’uko amakuru atugeraho avuga  abishimangira.

JPEG - 38.2 kb
Ngo Umutare arushwa imyaka icyenda n’umukunzi we

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017.Hari amakuru avuga ko Nikuze Gabriel wamamaye nka Umutare Gaby yashakanye n’umukobwa umurusha imyaka icyenda.

Ni amakuru yakomeje kuvugwa na mbere y’uko ubukwe buba; kuri ubu bombi basezeranye bemerenya kubana akaramata, hari abavuga ko uyu muhanzi yakuriye amafaranga afitwe n’uyu mukobwa nubwo bombi batifuje gushyira hanze ibyabo mu itangazamakuru.

Ku rukuta nkoranyambaga rwa Facebook, umukunzi wa Umutare Gaby akoresha [Joyce Nzere] rugaragaza ko uyu mukobwa yavutse mu ukuboza tariki ya 12 mu mwaka w’1981.

amakuru yizewe ahamya ko Gaby w’imyaka 27 y’amvuko atazongera gukora muzika isanzwe.Ngo azajya akora indirimbo zihimbaza Imana ndetse ibitaramo bye bizajya biba ari ubuntu; ikindi nuko uyu muhanzi afite indirimbo nyinshi yanditse afite mu inzu itunganyamuzika ariko adashaka gushyira hanze vuba.

Umutare Gaby yavutse kuwa wa 5 Gicurasi 1990, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye mu myaka itatu ishize [kuko yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014] bakagaragaza imbaraga mu buryo bwihariye.

Ahashize…………
Muri Nzeli 2015, Umutare Gaby yumvikanye mu itangazamakuru ashwana bikomeye n’umukobwa wamushinjaga kumukura ibyinyo. Niyigenda Florance asanzwe atuye muri Amerika ngo yari umukunzi wa Gaby wari unasanzwe amufasha akanamwoherereza amafaranga.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2015 nibwo uyu mukobwa yaje mu Rwanda; nyuma yaho Florence aviriye mu Rwanda yapanze na Gaby Umutare ko bazabana ndetse ko agomba kumusanga muri Amerika.

Uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko icyo gihe yamwoherereje amafaranga igihumbi na magana atanu y’amadorali ya Amerika($1500) ni ukuva asaga miliyoni n’ibihumbi ijana y’amanyarwanda(1.100.000 Frw).

Mu gihe iby’ibyangombwa bitararangira, ngo Umutare Gaby yasabye Florence andi mafaranga yo kumufasha gukora amashusho y’indirimbo, ibintu ngo byari kumufasha kujya mu marushanwa ya Guma Guma.

Icyo gihe nabwo uyu mukobwa amwoherereza amadorali magana atanu($500) ni ukuva asaga ibihumbi Magana atatu na mirongo irindwi (370000 Frw). Uretse aya , uyu mukobwa avuga ko muri rusange yoherereje Umutare Gaby nibura amafaranga agera ku bihumbi bine by’amadorali ($4000) mu bihe bitandukanye, ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu z’amanyarwanda ndetse na telefoni igezweho ya I Phone 6.

Mu minsi ishize nibo Umutare Gaby yatangaje ko afite umukunzi utari Florence yishimira cyane ari nawe byarangiye barushinze kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

24,110 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful