Templates by BIGtheme NET

Mungire Inama Kuko Mba numva ndi mubi mfite isura mbi ku buryo ntawankunda by’ukuri NKORE IKI?

Muraho  Nkunda gusoma inkuru kuri uru rubuga rwanyu n’inama abasomyi bagira abantu kandi nziza. Rero nanjye nkaba nifuza ko mungira inama. Maze imyaka ibiri nkundana n’umusore turushanano imyaka 8.

Mu by’ukuri ni umwana mwiza uzi ubwenge kandi wubaha abantu. Kuko Relationship yacu yari long distance akenshi twakoreshaga email na whatsapp muri communication . Mbere yabaga mu Rwanda nanjye mba mu mahanga ariko twakoze dossier ku buryo yaje.

Ibibazo mfite ni ibi. Mu busanzwe ndi umuntu ugir aisoni kandi utavuga menshi kandi niyo ncuti yanjye nayo ni uko ntavuga cyane. Akenshi iyo tutari kumwe ducommunicatinga dukoresheje kandi akenshi ni texts nta phone calls. Ambwira ukuntu ankunda anifuza ko twabana kandi nanjye mbyiyumvamo.

Ikibazo mfite ni uko iyo turi kumwe atavuga ngo atere inkuru, avuga gake gashoboka nkiyo mubajije ikintu. Ariko narebye ayari mu bandi bantu araganiraaa pee. Ese yaba ambeshya ? Ni iki se cyaba kimutera kutavuga iyo turi kumwe ? Kuko nanjye nivugir amake ndicecekera nkavuga amvugishije. Mungire inama y’icyo nakor akugirango habe ubwisanzure hagati yanjye nawe.

Ahora ambwirako ankund an’iwabo bamaze kumenya. Ikindi kibazo mfite ni uko ntiyizera. Hari igihe ambwira ko ankunda ariko simbyemere kuko mba nkeka ko ari ukuryoshya. Na kenshi iyo ambwiye ikintu sinkemera mbanza gukekaguzwa kandi naperereza nkasanga yambwiraga ukuri.

Mba numva ndi mubi mfite isura mbi ku buryo ntawankunda byukur. Mba nkeka ko abasore bose babeshya nta kuri kwabo.

Ibi rero nkaba mbona bizanteranya nawe bigatuma dushwana. Nyabukena basomyi beza nimungire inama y’icyo nakora. Ikimenyimenyi nabonye ko ankunda nuko twigez kujya ahantu muri hotel Twembi nta wundi muntu. Yansabye ko twakora imibonano mpuzabitsina mubwirako ntiteguye nzabikora aruko twashyingiwe.

Yaremeye nti yashyiraho agahato yemera kuzarindira kandi ntibyamurakaje. Niyo mubabaje cyanwga nkamurakaza musaba imbabazi kandi akazimpa buri gihe. Ese nakora iki ngo ndeke gukeka no gufuha ? Kuko bamze no gufata irembo

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

17,220 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful