Templates by BIGtheme NET

Kigali: Nyuma yo kwibaruka impanga 4 z’abahungu, arasaba ubufasha kuri buri wese ufite umutima wo gufasha kugirango abone ibizitunga:INKURU>>

Nzabonakura Dominique n’umugore we Nyirarugwiro Seraphine, bagize umugisha udasanzwe bibaruka abana bane b’abahungu b’impanga, ariko ntiborohewe n’ubuzima kuko kwita kuri aba bana kugeza ubu ari ibintu bibakomereye cyane, kuburyo basaba buri wese ufite umutima w’urukundo kubafasha kwita ku mbuto Imana yabibye mu muryango wabo.

 

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, nibwo Nzabonakura Dominique na Nyirarugwiro Seraphine bakoze ubukwe, none nyuma y’amezi macye, tariki 14 Nyakanga 2017, bibarutse abana bane n’impanga, bose bakaba ari abahungu. Ubu uyu muryango umaze iminsi mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK, aho abana barimo kwitabwaho n’abaganga mu byuma kabuhariwe bifashirizwamo abana bavutse amezi 9 ataruzura cyangwa abavukanye utundi tubazo tw’ubuzima. Uyu mubyeyi w’abana we, ari mu bitaro by’ababyeyi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Nzabonakura Dominique yadutangarije ko bishimiye kwibaruka aba bana bane ariko bakaba babona bitazaborohera kubitaho, kuko nyina atabasha kubonsa bose ngo abahaze bakaba bakeneye amata yo kubareresha, bakanakenera ibindi byinshi bizabafasha kwita kuri uyu mugisha Imana yabihereye.

Uyu ni nyina w’aba bana igihe yari abatwite

Uyu mugabo avuga ko ubuzima muri iki gihe bubakomereye, dore ko we n’ubu amaze igihe atabasha gukora kandi ari we gusa witaga ku muryango we, kuko umugore we nta kazi yari afite. Nzabonakura avuga ko batuye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, we akaba asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, ariko moto akoresha nayo akaba yarayiguze mu nguzanyo ya banki, kuburyo no kuyishyura bitamworoheye.

Nzabonakura asaba buri wese wabishobora, cyangwa inzego za Leta, kumuba hafi no kumufasha kugirango abashe kwita kuri uyu muryango we, no gusigasira umugisha w’urubyaro Imana yabihereye. Uramutse ushaka gusura uyu muryango mu bitaro bya CHUK, wamuhamagara kuri 0788536338. Ushobora no kwifashisha izo nimero uramutse ufite inkunga ushaka kubatera mu kurera izo mpanga.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

15,420 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful