Templates by BIGtheme NET

Imbyino zidasanzwe ku banyamuryango ba FPR i Nyamagabe:VIDEO>>

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017, ibihumbi by’abarwanashyaka bazindukiye kuri Stade ya Nyagisenyi mu murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe aho baje gushyigikira umukandida wabo Paul Kagame. Abantu ni benshi mu ngeri zitandukanye bose bategeranyije amatsiko kwakira umukandida wabo.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bo muri aka karere ka Nyamagabe bazindukiye kuri iyi Stade ya Nyagisenyi aho bose bari kunga mu rya bagenzi babo bo mu turere 4 two muri iyi Ntara y’Amajyepfo uyu mukandida yamaze kunyuramo yiyamamaza.

Amabendera hejuru, amajwi aranguruye, imbyino zidasanzwe bikoza ibicu, amagambo avuga ibigwi bya Paul Kagame n’ishyaka rya FPR ayoboye nibyo byiganje kuri Stade ya Nyagisenyi ndetse no mu karere ka Nyamagabe muri rusange.

Yaba mu Ruhango, i Nyanza, Nyaruguru , Gisagara ndetse na Nyamagabe hose abaturage bahagera mu mu gitondo cya kare kuko abenshi batangira kwerekeza aho igikorwa kiri bubere mu masaha ya saa cyenda za mu gitondo.

Akarere ka Nyamagabe kabaye aka Gatanu Paul Kagame n’ishyaka ayoboye bagiye gukoreramo ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma y’Akarere ka Ruhango, Nyanza, Nyaruguru na Gisagara twose duherereye mu ntara y’Amajyepfo.

Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda nabo bageze muri Nyamagabe, bakaba bari gususurutsa abaturage bo muri aka karere baje gushyigikira umukandida wabo bikaba bigaragara ko buri wese uko ashoboye yanyeganyeze.

Ku isaha ya saa Tanu n’igice Perezida Kagame yageze kuri Stade ya Nyagisozi mu Karere ka Nyamagabe, abarwanashyaka ibihumbi n’ibihumbi bari bamutegereje bamwakirana urugwiro rudasanzwe mu mbyino n’amashyi menshi aho buri wese yifuzaga kuba yasimbuka akamukoraho.

Kamda hano urebe video


Packer Modson@Rwandapaparazzi.rw

42,410 total views, 160 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful