Templates by BIGtheme NET

gusomana mufunze amaso mwembi nibyo bintu biryoha cyane ndetse binazamura Santima zanyu mukaryoherwa cyane!! IMPAMVU>>

Rwandapaparazzi.rw yaguteguriye ibyiza bitandukanye byo gusomana n’umukunzi wawe mufunze amaso, icy’ingenzi kirimo ni uko burya byongera uburyohe bikanazamura igipimo cy’ubushake, burya ntibinoroha gukora igikorwa cyo gusomana mukanuye.

Dore ibyiza byo gusomana mufunze amaso:

Bituma mwisanzuranaho ndetse n’iminwa yanyu igakora akazi kayo nta kindi gituma irangara.

Byongera ibyishimo, iyo muhumbije mwese bituma umubiri urekura umusemburo w’ibyishimo mwinshi, bigatuma igipimo cy’ibyishimo kizamuka cyane.

Burya iyo kimwe mu bice by’umubiri kitari gukora bituma ibice bisigaye bikora cyane kandi neza, iyo rero amaso atari gukora, iminwa irakora cyane ndetse n’ubwonko bugahugira kuri cyagice kiri gukora, ibyishimo rero biriyongera cyane, mukanakorakoranaho neza.

Iyo mwembi mufunze amaso muri gusomana mwiyumvanamo cyane, binongera ikizere muri mwe cy’urukundo, bituma muhora mukumburanye, bituma munasomana kuburyo bwimbitse.

Ni ikimenyetso cy’uko mwembi mwemeye ko nta cyabatandukanya, ndetse ko mwemeye ko intege z’umubiri mufite zagiye hasi muri kuyoborwa n’amarangamutima.

Byongera imikorere y’amarangamutima, kuko ntakindi kiba kibarangaje, bisembura kandi imikorere y’ibijyanye no guhuza ibitsina kugipimo kiri hejuru.

Posted by Uwamahoro Claire kuri Rwandapaparazzi.rw Kibungo

126,380 total views, 10 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful