Templates by BIGtheme NET

Gambia: Yahya Jammeh ari mu mazi abira, nyuma yo kuva ku butegetsi agacikana akayabo k’amadorari>>

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yashyizeho akanama kagomba gukora iperereza kuri Yahya Jammeh, aheruka gusimbura bigoranye, bigatuma ahunga igihugu ndetse bikavugwa ko yatwaye amadolari miliyoni 50 yari mu isanduku ya leta.

Nk’uko BBC yabitangaje, iyo komisiyo yashyizweho izanakora iperereza ku bigo bitandukanye by’ubucuruzi biri mu maboko ya leta ariko bikekwa ko hari aho byaba bihuriye n’uyu wahoze ayobora Gambia.

Mbere yo guhunga igihugu, Yahya Jammeh, yari ayoboye Gambia imyaka 22. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Jammeh yabanje kwanga kwemera ko yatsinzwe amatora, aza kumanika amaboko ari uko ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, byohereje ingabo zo kumuvanaho ku ngufu.

Muri Mutarama ubwo yari amaze kujya ku butegetsi, Perezida Barrow yavuze ko azashyiraho “Komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge” izakora iperereza ku byaha Jammeh yaba yarakoze mu myaka yayoboye igihugu.

Jammeh yagiye ku butegetsi mu 1994 ahiritse ubutegetsi mu buryo bwa gisirikare, icyo gihe akaba yari Lieutenant, afashwa na bagenzi be gukuraho Sir Dawda Jawara wari waratowe n’abaturage.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

31,680 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful