Templates by BIGtheme NET

Dore ibyo utaruzi wakungukira muri The Fitness Factory GYM mw’isoko rya nyarugenge,ngo Indwara zirakira,abatazi gutera akabariro ngufu ziriyongera cyane!!AMAFOTO>>>

Ku musi wejo Ikinyamakuru Rwandapaparazzi.rw cyasuye The Fitness  factory GYM ibarizwa mw’isoko rya Nyarugenge Dore ko hashize imyaka hafi 4 iyi GYM ikorera mw’isoko rya Nyarugenge muri etage ya 3 Nkuko  bisanzwe Rwandapaparazzi.rw igenda isura Company zitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bya bantu bagenda bakora Dushaka kumenya koko ibyo bakora niba babikora neza cyagwa nabi rimwe na rimwe tukanenga cyagwa tugashima tukabitangariza abasomyi bacu kuko nibyo twiyemeje gutangaza amakuru atandukanye ariyo mpamvu twahisemo kujya gusura iyi GYM kugirango natwe twihere Amaso ku byo twumva umusi kuwundi bavuga kuri Iyi GYM Tonic.

Tukihagera twahasanze abantu barimo bakora siporo ndetse arabagabo na bakobwa ndetse na badamu barimo gutozwa n’umutoza wabigenewe ariwe uyoboye abo bantu bose Dore ko iyi Sale ya The Fitness factory GYM ifite ama Sale 2 imwe haba harimo abagorora ingingo mu buryo butandukanye indi nayo ikabamo abandi baterura ibyuma biremereye ndetse ni naho usanga ibyuma bitandukanye birimo amagale banyonga ndetse ni zindi machine zigufasha kwirukiraho.

Ubwo twageragamo twahasanze umutoza waho Usa naho amaze imyaka mu butoza uzwi kwizina rya VICK uyu musore w’ibigango yagiranye Ikiganiro kigufi N’umunyamakuru wacu Alex Masha maze Adutangariza byinshi ku bijyanye niyo GYM ndetse nicyo Siporo ifasha abantu bayikora yatangiye agira ati.

Hano yarimo akora umugongo

Ubusanzwe gukora siporo ni bintu byiza cyane ku buzima bwa bantu kuko bifasha umuntu Amaraso ye gutembera neza ndetse no gukira indwara zimwe zikunda kwibasira abantu harimo nka Girpe cyagwa umunaniro ndetse no kutarwaraguruka buri kanya ati jyewe nshobora kumara imyaka ntazi ntararwara na rimwe sinkubeshya iyo ukora siporo kenshi ntaho Marariya cyagwa ibindi birwara bikunda kwiganza umubiri w’umuntu bibona aho bipfumurira ati siporo ni ngenzi ku muntu Vick yakomeje avuga ko abantu bafite ubunini bwa barembeje cyagwa ku bantu bashaka kubaka umubiri wabo ati nta handi wakura umuti atari muri Siporo Alex Masha yabajije Vick ati ese Abantu ba byibushye cyane koko bashobora kunanuka bagasubira kuri Taile ntoya? Vick yasubije atarya Indimi ati ibyo ni bintu twe tubona buri gihe ati uje hano muri Fitness factory GYM Ugahura N’umutoza wahano yaba jyewe cyagwa undi twe twaguha igihe runaka ukora imisi wihaye ukaba wataye ibiro mu gihe gito cyane.Ati jye njya numva ku maradio amwe bavuga ngo batanga imiti yo gutera akabariro nkumva birantangaje iyo ukora siporo ntibigusaba kunywa uwo muti ngo umenye gutera akabariro hoya kora siporo zawe ubundi urye nkuko bikwiye umubiri wawe amaraso atembere neza ubundi nibyo bya kabariro byose bikubiye muri siporo ukora ati umuntu ukora siporo neza ntabwo ananirwa gutera akabariro!! niwo muti jye nabwira abantu ukora neza.

Umutoza Vick yarimo asobanura ibyicyo gikombe kibamo ibyokunywa byuzuye intunga mubiri ku bantu bakora siporo ngo birabafasha cyane mu gihe ukora siporo.

Ibyo bikombe bibamo ibyo kunywa bitandukanye kandi bigufasha cyane iyo ikora siporo.bigurishwa aho muri fitness gym.Izo proteine zuzuye intuga mubiri nziza cyane

Nkuko twabibabwiye hejuru muri Fitness factory GYM harimo ni bikoresho bya siporo bihagurishwa nk’inkweto Imyenda ya siporo ndetse na amagare afasha abantu kuyitorezaho ni bindi bikoresho byinshi bitandukanye bya siporo tugiye kuberaka mu mafoto yaho twafashe ikindi ibiciro byaho ntabwo bikanganye ku  muntu ushaka kubaka Umubiri we neza cyagwa kujya kuri Taile wifuza ibiciro n’ukumvikana kuko The Fitness factory GYM ikorera mwisoko rya Nyarugege muri Etage ya 3 ushaka ibindi bisobanuro wowe hamagara kuri nomero 0788491869+0788677051 zikurikira maze uhabwe ibisobanuro birenze ibyo twe tubabwiye hano.

DORE AMAFOTO MESHI YEREKANA IBYUMA BIBA MURI THE FITNESS FACTORY GYM IKORERA MWISOKO RYA NYARUGENGE>>

Hari ibikoresho byinshi bigufasha kuba waba watera neza ukajya kuri Taile wifuza.

Ikweto imyenda byose biba bihari byo kugurisha

Iyi ni sale bakoreramo siporo zingora ngingo ku bakobwa hano harabakosora kuburyo usigara utera nka Nicky Minaj cyagwa Kim Kardshiane.

Utarinjiramo dore hanze yaho uko hameze.

Agabo bahakorera siporo bemeza ko nta kibazo cyuburwayi bajya bahura nacyo mubuzima bwabo ngo bahora ari mutaraga.

Niba nawe ushaka aho wakorera siporo hajyanye n’igihe nta handi wabona hatari muri The Fitness Factory GYM mwisoko rya Nyarugenge.

Tuzakomeza kubagezaho amakuru atandukanye ya The Fitness factory GYM.

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

13,725 total views, 10 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful