Templates by BIGtheme NET

Abasirikare 817 barimo na ba Ofisiye basezerewe mu ngabo z’u Rwanda>>

Abasirikare bagera kuri 817 barimo ba Ofisiye na ba ’Suzofisiye’ 369 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bamwe barangiza amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF abandi bakurwa muri ngabo z’u Rwanda kubera z’uburwayi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Ferdinand Safari, MInisiteri y’Ingabo yatangaje ko umuhango wo gusezera no guha agaciro umurimo aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakoreye igihugu, uteganyijwe kuri uyu wa 17 Nyakanga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura.

Yakomeje agira ati “Kuri iki cyiciro cy’uyu mwaka wa 2017, abagera kuri 817 barimo Aba Ofisiye na ba ’Suzofisiye’ 369 barajya mu kiruhuko cy’izabukuru naho abandi 378 bararangiza amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF mu gihe abandi 70 bo bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.”

Ni ku nshuro ya gatanu guhera mu 2013, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zishyira mu kiruhuko cy’izabukuru bamwe mu basirikare bayo hakurikije itegeko ryihariye rigenga Ingabo z’ u Rwanda.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

13,660 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful