Templates by BIGtheme NET

Urutonde rw’ibyamamare byanzwe kurusha ibindi muri Amerika>>

Burya bamwe mu byamamare ngo kurinda ubwamamare bwabo birabagora bikagera n’aho batangira kwishongora cyangwa gukora ibintu bitishimirwa na rubanda. Kuba icyamamare ubwabyo si ikintu cyoroshye mu gihe uba usa nk’aho nta buzima ku giti cyawe uba ufite, mbese ugasanga kwamamara bigira ikiguzi gikomeye. Bwiza.com ihereye kuri ibi ikaba igiye kubagezaho urutonde rw’ibyamamare (Muri sinema na Muzika) ngo byanzwe cyane n’abantu kubera uko byigaragaza.

8. Mel Gibson

Ni umukinnyi wa sinema bivugwa ko kugumana nawe akanya bitera umujinya, ngo akaba ari umuntu kugenzura ubusazi bumurimo bigora iyo ari gukina filimi. Ngo hanze ya sinema, imyitwarire ya Mel Gibson nabwo iranengwa cyangwa cyane nk’aho byigeze gutangazwa ko yari agiye gutabwa muri yombi akabwira umupolisi wari ugiye kumufata amagambo mabi yiganjemo urwango rukunze kugaragarizwa Abayahudi. Iri ngo ni ikosa yakoze, ariko ngo kuba yaranze kwemera ikosa nibyo byatumye abatari bacye bamwanga urunuka.

 

7. Robert Pattinson

Abantu bamwe bakeka ko abandi banga Pattinson kubera ishyari. Hari n’abandi basanga yari akwiriye kuba umunyamideri aho kuba umukinnyi wa filimi kubera imiterere ye n’ukuntu areba. Ikindi kintu azizwa ni ukuba mu rukundo na Kristen Stewart, ubundi akaruvamo, akarubiramo. Ikintu cyarushijeho kumuteranya n’abafana ariko ni uko yigeze gutangaza ko filimi ya Twilight yatumye amenyekana itari ikwiriye gusohoka.

6. Terry Perry

Ngo hari impamvu nyinshi zituma uyu mukinnyi wa filimi yangwa n’abamukurikirana ariko ngo impamvu nyamukuru ni ukuntu agaragaza nabi abirabura b’Abanyamerika muri role ze akoreramo amafaranga atari macye.

5. Gwyneth Paltrow

Uyu nawe avugwaho kudakundwa nubwo aza mu bakinnyi ba mbere ba sinema bafite uburanga. Ikinyamakuru The Star magazine cyo nticyatinye no kuvuga mu nkuru yacyo ko Gwyneth ari we cyamamare cya mbere cyanzwe ku isi hose. Iki kinyamakuru kivuga ko Gwyneth ubwamamare bwe abukesha uwahoze ari umugabo we naho ubundi ngo afite imyitwarire itari myiza. Impamvu ibimutera ngo ni ukubera ko yavukiye mu muryango ukize akigishwa ko aruta abandi bantu. Yize Igifaransa akiri muto, ndetse aba igihe kinini mu Burayi, ari nabyo ngo byagiye bituma afata abandi banyamerika nk’ibicucu, ari nabyo ngo bigaragaza imyitwarire idakwiye agira.

4. Kristen Stewart

Uyu wahoze akundana na Robert Pattinson ndetse banakinanye muri Twilight, nawe ngo azwiho ubushurashuzi aho ariko yarushijeho kwigaragaza kuri iyi ngeso ubwo yacaga inyuma Pattinson akaryamana n’umuyobozi wa filimi (Director). Ibi bintu byababaje abafana ba Twilight bikomeye, ariko hakiyongeraho n’ukuntu avugana n’itangazamakuru mu kinyabupfura gicye.

3. Miley Cyrus

Miley Cyrus nawe aza imbere mu byamamare byanzwe ahanini bitewe n’imyitwarire ye n’amagambo akoresha iyo agize ngo aravuze. Usibye ibi, ngo imibyinire ye nk’iyi robot n’imibyinire ikojeje isoni ni bimwe mu bituma benshi bamufata nk’utiyubaha ndetse bagasanga atakiri umuntu wo kwigiraho (Role model).

2. Justin Bieber

Ngo ntabwo bigoye kwemera ko Justin Bieber yaza kuri uru rutonde kuko ngo kuri ubu uyu musore yanzwe n’abantu benshi kurusha abamukunda hirya no hino ku isi aho akunze kurangwa n’ibikorwa nk’iby’umwana w’umutesi. Ni wa muntu usanga yihagarika ku karubanda, agasaba abashinzwe kumurinda kumuterura, ndetse ngo yigeze no gucira umufana mu maso ari kuri etaje hejuru ubwo yari iwabo muri Canada mu mujyi wa Toronto.

Irindi kosa Justin Bieber yigeze gukora rigatuma abantu benshi bamwanga, ni igihe yari yagiye gukorera igitaramo muri Argentine, maze umufana agafata ibendera ry’iki gihugu akarimutera ari ku rubyiniro, maze undi aho kurifata ngo aryambare nk’uko benshi mu bahanzi bakunze kubigenza, aritera imigeri arivana ku rubyiniro bituma abafana benshi barakara ndetse habura gato ngo atabwe muri yombi azira gusuzugura ibendera ry’igihugu usibye ko yasabye imbabazi akavuga ko yari azi ko ari umupira wo kwambara bamujugunyiye.

1. Kanye West

Umwanya wa mbere w’ibyamamare bidakunzwe ni uw’umuraperi Kanye West. Uyu yigeze gutangaza ko ikintu kimubabaza mu buzima ari uko atazigera yireba ari ku rubyiniro imbonankubone. Usibye aya magambo, Kanye West yagiye akora ibara haba imbere ya za camera ndetse no ku ruhande.

Mu 2014 ubwo yari mu gitaramo, Kanye West yagize atya ahagarika kuririmba asaba umugabo wari wicaye mu igare ry’abamugaye nawe guhaguruka agafatanya n’abandi bari baje mu gitaramo cye kuvuga izina rye. Ngo nubwo Kanye Atari azi ko uyu mugabo afite ubumuga, ngo umuntu umwe ntiyari gutuma igitaramo gihagaragara ngo nuko adahagaze.

Kanye West kandi yagiye yikururira abanzi uko iminsi ihita nk’aho yigeze kugira gutya akavangira igikorwa cyo gutanga ibihembo by’abahanzi bitwaye neza akabwira umuhanzi mugenzi we, Taylor Swift ko igihembo yari ahawe Atari agikwiye ahubwo cyari gikwiriye Beyonce.

Kanye West kandi benshi bamuziza kuba asigaye adatinya no kwiyita Imana nk’aho mu 2006 yifotoje yigize nka Yesu kuri album ye yise ‘Rolling Stone’. Ngo ubwiyemezi bwe rero busigaye butuma yiyita umuhanzi mwiza kurusha abandi ndetse akagira ati: “nababwiye ko ndi imana”, aha akaba yarigereranyaga na Picasso, Shakespear na Walt Disney.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

15,665 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful