Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umupasiteri yatunguye abantu ubwo yatungukaga mu materaniro yambaye ubusa:REBA HANO>>

Umuntu yakwibaza niba ibisigaye biba mu nsengero hirya no hino ku isi ari ibiba biyobowe n’umwuka w’Imana nk’uko babiwitirira cyangwa imyuka mibi. Ni mu gihe hakomeje kugenda hagaragara ibitangaza bitandukanye bikorwa n’abiyita abakozi b’Imana, hari na bamwe muri bo basigaye bakora ibisa no guta umutwe cyangwa gusara ariko bakabikora babyitirira Imana.

Ni nyuma gato y’uko mu mujyi wa Onisha uherereye mu majyepfo ya Nigéria, umupasiteri wo muri  Eglise de réveil aherutse kuza mu rusengero nta mwenda n’umwe yambaye, yewe habe n’utwenda tw’imbere. Uyu mupasiteri yabwiye abayoboke be ko ibyo yakoze ari ibyo yeretswe bityo bikaba ari byo biri kumuyobora.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, ngo abayoboke bo muri iri dini batunguwe cyane no kubona umuvugabutumwa wa bo aza mu materaniro nta soni nta gihunga, aratambuka yegera abandi bantu yicaye uko yavutse, gusa ngo babanza kugira ngo ni umusazi ubinjiranye, baricara bumva ijambo ry’Imana.

Abayoboke be ngo ntibazuyaje kumubaza icyamuteye gukora ibyo, na we ababwira ko yagize ibonekerwa ritagatifu (révélation divine), ndetse ko ibi byamubayeho ubwo yerekwaga Adamu na Eva bari bameze bakiri muri Eden bityo na we akaba yategetswe kubyigana.

Yakomeje avuga ko Imana ishimishwa n’umubiri ko idashimishwa n’ibyo abantu bambara. Yagize ati”Imana yita cyane kuri kuri roho zacu ntabwo yita ku mibiri cyane no ku myambaro.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

24,099 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful