Templates by BIGtheme NET

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Mimi Mirage yatsinze bagenzi be bahuriye mubirori byo kwerekana Imideri mu Buhollande bamutwara mu modoaka idasanzwe!!AMAFOTO>>>

Ni kenshi twagiye tubabwira ku bwiza n’uburanga bwa Mimi Mirage Umunyarwandakazi ubarizwa ku mugabane w’uburayi mu bubiligi uyu mukobwa arakataje no kwiyerekana ariko Amanika ibendera ry’u Rwanda mu bihugu byo hanze Mimi Mirage mu mezi yashize yari afite amarushanwa yagiye yitabira atandukanye ajyanye no kwerekana Imideli cyagwa Fashions mu bihugu bitandukanye France ndetse na handi,

Nguyu Mimi Mirage ukomeje kuzamura ibendera ry’urwada iburayi mukwerekana Imideli.

Kuwa 6 nibwo yitabiriye ibirori byari byateguwe n’umugabo uturuka muri Cameroun ibyo birori byari bifite izina ryitwa white and black Integration party ndetse bikaba byaritabiriye abanya Africa Benshi ndetse na bandi bantu bari bavuye muri European Designers,Nkuko byari biteganyijwe ibyo ibirori byabereye  Leewarden mu Buhollande,

Ariko bikaba byaritabiriwe na bahanzi batandukanye ndetse naba babyinnyi ikindi cyagaragayemo nuko na Mayor wuwo mujyi yari yitabiriye ibyo birori bya  White and Black Integration Party,Ariko itegeko ryari ukuza wambaye imyenda y’umweru Dore ko muri ibyo birori harimo abanyamakuru benshi bavuye impande zitandukanye mu bihugu by’iburayi.

bakihagera babaje kwifotoza

Nkuko byatangajwe n’umwe mu bantu ba banyarwanda bari bitabiriye ibi birori mu kiganiro yagiranye na Rwandapaparazzi.rw yadutangarije ko Mimi Mirage yatunguranye cyane ubwo yatsindaga bagenzi be Nkumukobwa wari wambaye neza cyane kurusha abandi ikindi cyashimishije abantu ngo yari yambaye neza hari na Banyarwanda bari baje kumufana.

Dore ko yitabiriye iryo rushanwa ryabaye kuwa 6 Nyuma yo kujya mu Buhollande nawe yabonetse mu banyarwanda baje kwakira Perezida Kagame muri Rwanday kuwa 5 tariki 07.06.2017 mu bubiligi

Hano yari kumwe na bandi bari baje kwakira Perezida Kagame muri Rwanday mu bubiligi.

Ubwo kwerekana Imideli Cyagwa Fashion byasanga nkaho batangiye guhitamo umukobwa wari wujuje ibyangobwa byasabwanga Mimi Mirage yatunguye abantu ubwo bamuhamagaraga ku mwanya wa mbere kuba Miss Integration Party 2017 maze abanyamakuru bose birunda kuri Mimi Mirage bashaka kugirana nawe ikiganiro nkuko byagaragaye mu mafoto yo kuwa 6 ibirori bisoje.

Akandi gashya Mimi Mirage yatwawe nk’umwami mu modoka idasanzwe ya Lemozine ndende cyane ifite ibara ryenda kuba umweru ariko atari n’umweru,tukimenya ko Mimi Mirage yatsindiye ikamba rya Miss Integration 2017 twamushatse kuva ejo kugeza ubu ntabwo turabasha kumubona ku murugo wa Telefoni ngo tugirane nawe ikiganiro.

Umupila yari yambaye wari wanditseho ngo dukunda Kagame muri Rwanday

Icyo twakwibutsa abasomyi bacu nuko Mimi Mirage mu nkuru zacu ziheruka zatambutse kuri Rwandapaparazzi.rw ni gihe yazanga ku mwanya wa mbere mu bakobwa bambara neza kurusha abandi ndetse ubundi akaba yaraje Nanone kurutonde rwa bakobwa bateye neza muri East Africa yose ikindi gishimishije n’uko Mimi ari Umunyarwandakazi ukomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda hanze yarwo.

Uwavuga ko Mimi Mirage abikwiye yaba atabeshye

Weekend ye kenshi iba ari ibyishimo no gusohokera ahantu heza.

Kenshi usanga Mini azi no kwifotoza neza.

Kandi tukaba twarabatangarije ko Mimi Mirage mu mezi make azaba asesekaye hano mu Rwanda aho azaba aje muri Gahunda ze no gusura imiryango ye ndetse no gushaka icyo yakora hano mu Rwanda kijyanye n’ubucuruzi harabura igihe gito ngo aze mu Rwanda.

Abanyamakuru bamwirunzeho ari benshi nkuko bigaragara.

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw Bujumbura

47,720 total views, 400 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful