Templates by BIGtheme NET

Umukozi wo mu rugo Munezero Ernestine yafashwe Amaze kuroha abana yareraga muri Nyabarongo!!!!!!! INKURU>>

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2017, umukozi wo mu rugo wakoraga mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, yafatiwe kuri Nyabarongo arimo kurohamo abana babiri b’abakobwa yareraga.

Uyu mukozi witwa Munezero Ernestine, yakoraga imirimo yo mu rugo rwa Ngendahimana Peter mu mudugudu wa Kabasanza, mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko.

Mu masaha y’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu, uyu mukozi yafashe abana babiri b’abakobwa yareraga, umwe w’imyaka ine n’undi w’imyaka itatu, abavana mu rugo atega moto bajyaho ari batatu, abajyana kuri Nyabarongo, aho yafashwe n’abakozi bakora mu bisheke byo mu gishanga cya Nyabarongo, amaze gushyira abo bana mu kidendezi cyo kuri uwo mugezi.

Umwe mu basore bahise batabara, yatangarije Umunyamakuru wacu ko bamubonye nawe agahita yijugunyamo ariko abo batabaye bakabasha gukuramo abana bakiri bazima, uwo mukozi nawe bamukuramo akiri muzima avuga ngo bamureke arashaka kwiyahura.

Ernestine Munezero ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rigikomeje, yari amaze imyaka irenga ine akora mu rugo rwa Ngendahimana Peter, ndetse abo bana bose bavutse akora muri urwo rugo nk’uko uwo Ngendahimana Peter yabihamirije Umunyamakuru Avuga ko nta kibazo bazi bari bafitanye, kandi ngo bamuhembaga neza uko bikwiye.

Posted by Paparazzi wacu kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

49,884 total views, 40 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful