Templates by BIGtheme NET

Umuhanzikazi Sunny yageze I kigali ashyikira mu Gitaramo maze yemeza Imbaga ya bantu yambaye Bikini ni nkweto zimeze nkiza Madona:AMAFOTO

Umuhanzikazi uzwi kw’izina rya Sunny udakunze kuba mu Rwanda mu misi yashize yakoze agashya mu gitaramo yaririmbyemo aho tutavuze izina, Dore ko aribwo yarageze mu Rwanda ukubutse mu gihugu cya Kenya aho yaramaze igihe ari muri Bussines ze ubu asigaye akora zijyanye n’ubucuruzi bwe bwo gucuruza imyenda igezweho ya bahungu na Bakobwa muri kenya ndetse ni naho afite iduka rikomeye imyenda acuruzamo iva muri Tailande ndetse no mu bindi bihugu bya Azia.

Akigera i kigali mw’ijoro yatumiwe kuririmba mu gitaramo mu kabari kamwe tudatangaje Izina hano Paparazzi zacu zabashije kumwibonera amaso ku yandi Sunny ubwo yaririmbaga yaje yambaye ikweto y’umukara nkazimwe Madona yambara ndetse na Beyonce zigera Hejuru ya mavi izi nkweto zatangaje abantu benshi bazibone Dore ko bamwe bemezaga ko hano mu Rwanda utapfa kuzihabona ikindi nta muhanzi wahano w’umukobwa wazigondera bitewe nuko zimeze ndetse n’ubwiza zifite ikindi zirahenze cyane.

Sunny yagiye kuza kurubyiniro ategerejwe N’imbaga ya bantu benshi bitewe nuko Umushyushya Rugamba Calpuso umaze kwamamara muri Comedy hano mu Rwanda uburyo yari yamuvuzeho cyane ndetse yakomeje no kumuteraho urwenga ibi rero byatumye abantu benshi bagira amatsiko yo gushaka kureba Sunny uburyo yaje yambaye.

Akigera kurubyiniro Induru za bafana zabaye nyinshi bitewe nuko yaje yambaye Ikote ry’umukara rigera hasi ku maguru ndetse n’inkweto ndende y’umukara ifite imishumi myinshi yambariyeho agakabutura kagufi cyane maze abantu bavuza induru bivuye Inyuma uwavuga ko  bose bari bishimye ntabwo yaba abeshye bitewe n’uburyo uyu mwana w’umukobwa yitwaye kurubyiniro imbere ya bafana be.

Abanyamakuru bari benshi bamwe bafotora Amaguru ye abandi bafotora munda abandi bafotora Ikote rye abandi inkweto Abantu bamurebanga bo bavuzanga Urusaku bati Sunny Sunny!! Nyuma akuyeho Ikote rye abari bicaye imbere bifashe ku maso kubera ko yasigaye mwisutiye na gakabutura ke kagufi yaje yambaye Noneho icyari igitaramo gihinduka guseka bamwe bakajya bakoranaho bavugira mu matama abandi bakavuga ngo abahanzi bo mu Rwanda ba bakobwa ko aribyo babura ngo bamamare ndetse ngo ni miziki yabo imenyekane hanze y’u Rwanda.

Ibyo ni bimwe byavugwanga na fana bari baje muri Icyo gitaramo Dore ko hari haje na bantu benshi icyo twakubwira wowe utarahaje nuko uyu mukobwa yashimishije abantu muburyo bugaragara Nyuma yaje gusoreza ku ndirimbo ye yitwa Akabizu avuye kurubyiniro abantu bati komeza komeza!

Gusa n’ubwo abafana bari bishimye aba Manager ba kabari bo ntabwo bishimye kuko humvikanye umwe avuga ko atamenye ko Sunny azagukuramo ikote aririmba ngo iyi abimenye yajyaga kumubuza kurikuramo mbese byasanga nkaho we atabyishimiye,

Gusa ikintu wakwibaza hano kimwe Ese Manager yishimira ko abakiriya be bataha batishimye cyagwa  yakakishimiye ko abakiriya be batashye bishimye kubera Umuhanzikazi yabashimishije? Ibyo Manager yavugaga Abanyamakuru bamwe ntabwo babyumvise kimwe nawe Aho umwe ukora kuri Radio y’umvikana hano mu Rwanda yamubajije ati wakabaye wishima kuko Sunny ashimishije Abakiriya bawe Undi nawe Ati Hoya hoya uriya mukobwa yakabije,Umunyamakuru wundi aramubwira ati ese Nutumira Shibba Akaza yambaye ikariso gusa uzamubuza kuririmba? Manager abura icyo asubiza.

Ngayo nguko uko byari byifashe mu Gitaramo Sunny yaririmbyemo.

DORE AMAFOTO MENSHI YEREKANA UBURYO SUNNY YASHIMISHIJE ABANTU BARI BAJE AHO YARIRIMBYE>>

Posted by Emery Jado kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

40,984 total views, 10 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful