Templates by BIGtheme NET

Umugabo yibagishije isura ngo abe mwiza biramupfana yica muganga nawe ariyahura:REBA HANO>>

Iouri Lebedevu w’imyaka 34 y’amavuko, kuva mu mwaka wa 2011 yagiye agana muganga akamubaga mu maso, icyo yari agamije ni ukugira isura nziza, si ko byagenze birangira yiyanze anica muganga wabimufashagamo.

Uyu mugabo yibagishaga izuru n’amatwi, ariko uko yifuzaga imikorere y’ibi bice by’umubiri we si ko byagenze, ahubwo aba mubi kurusha uko yari asanzwe.

Nk’uko ikinyamakuru 7sur7  kibitangaza, urukiko rwo mu mujyi wa Saint Petersburgd mu Burusiya, rwatangaje iyi nkuru muri aya magambo “ku gicamunsi cyo ku wa mbere nibwo yagiye mu bitaro afite imbunda yahishe mu gitambaro, yinjiye mu biro bya dogiteri Alexandre Remizov, aramurasa mbere y’uko na we yiyahura”.

 

Polisi yasatse mu nzu ya Lebedevu, isangamo amabaruwa uyu muganga yagiye amwandikira akamubwira ngo azajye gushaka abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe “psychiatre), bamufashe kumuhumuriza dore ko yagaragazaga ibimenyetso byo kwitera ikizere no kwiyanga.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

17,950 total views, 70 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful