Templates by BIGtheme NET

Uganda: Amashusho y’urukozasoni agaragaza imyanya y’ibanga y’umuhanzikazi Angela Kalule, yahagurukije inzego z’ubuyobozi:VIDEO>>

Angela Kalule w’imyaka 40 wifashe amashusho yerekana ubwambure n’imwe mu myanya y’ibanga ye asanzwe ari umwe mu bahanzi bafatwa nk’abakuze muri Uganda ndetse anamaze igihe kirekire akora umuziki muri icyo gihugu nubwo umuziki we utarambuka imipaka.


Angela Kalule yireguye avugako amashusho yakwirakwijwe n’uwamwibye telefoni ye

Nyuma y’ikwirakwira ry’ayo mashusho y’urukozasoni, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe amahame ngengamyitwarire n’ubunyangamugayo, Simon Lokodo, yabwiye The New Vision dukesha iyi nkuru ko uwo muhanzi ashobora gutangira gukurikiranwa agahatwa ibibazo cyane ko ngo n’abandi benshi bamaze kubigira nk’umuco muri icyo gihugu.

Yagize ati “Bigaragara nk’aho ibi byabaye nk’umuco mu bahanzi baba baribagiranye, bakabyifashisha bagamije kongera kumenyekana, gusa imyanzuro ikakaye itegereje Kalule.”


Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe amahame ngengamyitwarire n’ubunyangamugayo, Simon Lokodo, yavuze ko imyanzuro ikakaye itegereje uyu muhanzi

Kalule ugaragara mu mashusho yateje impagarara muri Uganda, mu kiganiro yagiranye na Capital FM yo mu Mujyi wa Kampala, yavuze ko gushyira ahagaragara ubwambure bwe atabigizemo uruhare, yongeraho ko ngo nubwo bimeze gutyo atazigera ahagarika koherereza amashusho nk’ayo umugabo we mu gihe abimusabye.

Uyu mugore yavuze ko ngo intandaro yo kuba ayo mashusho yarashyizwe ahagaragara ari ukuba telefoni ye yaribwe mu minsi ishize. Ibitangazamakuru bitandukanye muri Uganda byakomeje kugaruka kuri ayo mashusho ndetse avugwaho mu buryo butandukanye na benshi mu bakurikirana ibijyanye n’imyidagaduro.

Lokodo uri mu bayobozi bo muri Uganda bavuze kuri iki gikorwa, yavuze ko hari gukorwa iperereza ku cyihishe inyuma y’ishyirwa hanze ry’ayo mashusho.

Ati “Itsinda ryacu rishinzwe iperereza muri Kibuli riratangira gukora amatohoza yimbitse kuri iki kibazo kandi uzabifatirwamo gushyira ahagaragara amashusho y’ubwambure cyangwa kwiba telefoni ya Kalule azabibazwa imbere y’ubucamanza.”

Uganda ni kimwe mu bihugu byo mu Karere byakunze kumvikanamo ibyamamare bishyira ku kararubanda amafoto n’amashusho abigaragaza byambaye ubusa. Uwavuzwe cyane mu minsi ishize ni Desire Luzinda.

Mu bagore bakunze kuvugwa muri ibyo bikorwa byo kwerekana ubwambure muri icyo gihugu barimo Zari Hassan, Cindy Ssanyu, Hellen Lukoma, Brenda Nambi, Maureen Namatovu hakiyongeraho n’abanyeshuri ba za kaminuza zitandukanye bakunze kugaruka mu bitangazamakuru ku bw’amashusho abagaragaza bambaye ubusa.

DORE VIDEO YATEJE IMPAGARARA MU BAYOBOZI

Kawera Ronald@Rwandapaparazzi.rw

33,180 total views, 50 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful