Templates by BIGtheme NET

Reba Abantu bakoze amahano akomeye kuri iyi isi ya rurema kugeza nubu baracyavugwa!! AMAFOTO YABO>>

Ikintu kiri kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru kikavugwaho n’abantu benshi batandukanye ni inkuru y’umwana na nyina bitwaje urukundo bagakora amahano atamenyerewe.

.Umugore abana n’umwana we nk’umugabo n’umugore.
.Umwana yateye inda nyina umubyara.
.Impamvu yateye umugore witwa Betty Mbereko kubana n’umwana we ntivugwaho rumwe.
.Ngo urukundo rwateye umwana kubana na nyina umubyara nk’umugore n’umugabo

Ikintu gikomeje gutuma bagarukwaho cyane ni uburyo biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo kandi ari umwana na nyina.

Amazina y’uyu mugore ni Betty Farai Mbereko akomoka mu gihugu cya Zimbabwe yasobanuye uburyo yahisemo gusambana n’umuhungu we nyuma baranabana kuko yamukundaga kurusha abandi bose bo ku isi.

Uyu mugore wari watewe inda n’umuhungu we, avuga ko nyuma y’urupfu rw’umugabo we, byashobokaga ko yarongorwa n’umugabo wabo (umuvandimwe w’umugabo we) kandi ko atamukundaga, ahitamo kubana n’imfura ye.

Uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko yatewe inda n’uyu muhungu we Farai Mbereko, umwaka ushize ubwo yari afite imyaka 23 y’amavuko.

Bitwaje urukundo bakora ibyo abantu bise amahano

Betty yakomeje ashimangira ko umugabo we amaze imyaka 13 apfuye ndetse ko abavandimwe ba nyakwigendera bagiye bashaka kuryamana nawe na mbere atarapfa. Kuba atarabiyumvagamo nicyo cyamuteye kurongorwa n’uyu muhungu we.

Mu gihe hari abumvaga ko ari amahano ndetse banabasabira kugezwa imbere y’ubutabera, uyu mubyeyi n’umuhungu we uba wabaye umugabo we batangaje ko ibyo bakoze ari uburenganzira bwabo.

Icyo uyu mugore ashimangira ni urukundo yakunze umwana we ku buryo yumvise nta wundi mugabo yakunda nk’uko yamukundaga. Igikomeje kubera benshi urujijo ni amasano ari muri uyu muryango , aho umwuzukuru w’uyu mugore ari n’umwana we, mu gihe ku mugabo uyu mwana ari umuvandimwe we akaba n’umwana we,(…).

Sinzi niba nawe wemeranywa n’abavuga ko aya ari amahano, Igitekerezo cyawe kirakenewe.

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Kgli

64,666 total views, 20 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful